Gicumbi: Babonye imashini ivura ingingo z’umubiri

Mu karere ka Gicumbi hafunguwe imashini yitwa Vigen massage ifasha abantu kugorora ingingo n’imitsi igashyira imyungu ngugu mu mubiri ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Bahizi Emmanuel umuyobozi wa Vigen massage ya Gicumbi atangaza ko iyi mashini ikoranye umuti, ikaba ivura indwara zitandukanye zirebana n’amaraso n’imitsi n’urutirigongo ari nayo nkingi y’umubiri.

Iyi mashini ngo ikoranye imiti yohereza ubushyuhe mu mitsi ndetse igashobora no kuvana imyanda ivuye mu maraso ndetse no mu mitsi ikayisohora binyuze inyuze mu byuya.

Bahizi Emmanuel umuyobozi wa Vigen massage ya Gicumbi.
Bahizi Emmanuel umuyobozi wa Vigen massage ya Gicumbi.

Iyi mashini igura amafaranga agera kuri miliyoni n’ibihumbi 800, imaze hafi umwaka umwe n’amezi umunane. Mu Rwanda, izi mashini ngo ziboneka i Kigali na Nyagatare gusa.

Iyi mashine iteye nk’agatanda gato baryamaho karimo imiti ishyuha ikananura imitsi ndetse ikohereza n’imyungu ngugu ikenewe n’umubiri ariko umubyeyi utwite umuntu wabazwe akaba atarakira neza ntabwo bemerewe kugakoresha.

Umuntu ufite umutima w’umukorano, umwana uri hasi y’imyaka 10 ndetse n’umuntu wanyoye inzoga agasinda nabo ntibemerewe gukoreha iyi mashini; nk’uko bikomeza bitangazwa na Bahizi Emmanuel umuyobozi wa Vigen Massage ya Gicumbi.

Ibyo bikoresho bifasheho nibyo bikora masage ku mubiri w'umuntu.
Ibyo bikoresho bifasheho nibyo bikora masage ku mubiri w’umuntu.

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bishimiye uburyo iyo mashini ibegerejwe cyane ko ubu abafite ibibazo by’uburwayi bituruka ku mitsi no mu yindi myanya y’umubiri biteguye kuyigana ikabafasha kubavura.

Umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gicumbi Gaju Aime Joyce atangaza ko bazajya bajya muri massage n’ubwo batarwaye izo ndwara. Ati “yego ni akarusho ku murwayi ariko n’utarwaye yamufasha kwirinda izo ndwara”.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka