Musanze: Abashatse gusagarira ahantu himikirwaga abami bahasize ubuzima

Ubwo basuraga ahantu himikirwaga abami b’u Rwanda (hitwa i Buhanga cyangwa mu Ruhondohondo), abari mu rugendo kwita izina caravan batangajwe n’uburyo aho hantu hafite amateka akomeye ndetse acyubashywe n’abahaturiye.

Aha hantu hazwi nk’igice cya parike y’ibirunga n’ubwo bitegeranye, hagaragara ibihuru, ibiti n’ibindi bimera byose bifite amateka yihariye kuko byose byabaga bifite umurimo mu mihango yo kwimika abami b’u Rwanda.

Amwe muri aya mateka ni nko kuba umuntu ushatse kuvogera urusobe rw’ibinyabuzima bigize aka gace ahura n’ibibazo bitandukanye birimo no kubura ubuzima, nk’uko byemezwa na Hategekimana Joseph, kavukire w’aka gace akaba n’ushinzwe gusobanurira abashyitsi.

Hategekimana ati aya mazi ni meza nta ndwra atera niyo twese twinywera ni amazi ya Gihanga.
Hategekimana ati aya mazi ni meza nta ndwra atera niyo twese twinywera ni amazi ya Gihanga.

Ati: “Mu 1977 umugabo witwa Ntumira yaje gutema iki giti ashaka kubazamo umuvure, bukeye bwaho arapfa ndetse n’abagerageje kumutwaza uwo muvure biba ngombwa ko babaha amasubyo ngo nabo batazapfa”.

Avuga ko ubwo uwo muvure wuzuraga yahamagaye abantu ngo bawumutwaze, bamaze kuwuvana ku butaka uhita ushwanyuka. Ngo byabaye ngombwa ko abiru babiri bitwaga Nkomayombi na Semahomvu aribo batanga umuti ngo abo bantu bakurwego ikosa ryo gusagarira icyo kigabiro.

Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko iriba rya Nkotsi na Bikara ariryo riba buri mwami w’u Rwanda yagomba kwiyuhagira; kuko abiru bavomaga amazi yaryo bakayamusangisha mu cyuhagiriro bigasa nko kubatizwa ko abaye umwami w’u Rwanda.

Iri riba kandi ngo naryo rifite amateka, kuko uwashatse kurisagarira nawe yaburiwe irengero hamwe n’umuryango we, nk’uko byemezwa na Hategekimana.

Uwatemye iki kigabiro ngo nawe yahasize ubuzima.
Uwatemye iki kigabiro ngo nawe yahasize ubuzima.

Ati: “Mu 1988 hari umu burugumesitiri witwaga Nkikabahizi Donath washatse ko amazi y’iri riba bayakamya ngo babone isoko bityo bakore robine, nyuma yo kugerageza amazi ntakagabanuke inzoka enye zagiye kuri komine zimara iminsi irindwi zarabujije burugumesitiri kujya mu biro, ku munsi wa munani aburirwa irengero n’umuryango we”.

Buhande yanatuwemo n’umwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga, yagizwe Parike isurwa na ba mukerarugendo, ikaba ibonekamo amateka ataboneka henshi ku isi, nk’igiti cyakuze gisobekeranye mo ibiti bitatu birimo umuvumu, umusando n’igihondohondo, bigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Uriya Nkikabahizi donati abatamuzi bavugako yashakaga gusagararira hariya hantu kandi ariwe watumye hagira gaciro. Abamuzi bamwibazaho byinshi cyane kuko yerekanye ko afite icyo azi kuri hariya hantu. Bamwe ahubwo bemeza neza ko abakurambere be aribo bari bafite amabanga yose ya hariya hantu. Twari bato ariko uko yakoraga n’ ibyo yagezeho byose twabonaga afite ibimukoresha. Niwe mutegetsi wagize amahirwe yo kwiga neza amateka ya hariya hantu. Muri 1987 yahubatse guest house bitaga IGIHONDOHONDO. Ariko abakuru bo mu karere bumviseko ari uburyo bwe bwo kwizihiza Nkotsi no guterekera. Abamuzi rero uriya mugabo bamubonaga ajya kwiherera muri ririya shyamba, wenyine, ntabwoba afite.Akamaramo igihe. Jye nakwemeza ko ari umwe mubafite amabanga akomeye ya hariya hantu. Abavuga ko yapfuye kubera ko yagiye kuhakoresha umuganda, barabeshya. Nibyo koko Donati yari yitaye kubibera muri nkotsi. Ngo yajaga kuri ririya Riba kenshi kandi wenyine Ahubwo bamwe bemeza ko uriya mugabo yavuye mu Rwanda kubera abakurambere bo mu Birunga bamuhungijije kuko yatumye hariya hantu hubahwa kuruta abandi bose. Tuzi ko yasezeye ku kazi 1990, agikunzwe abantu bakibaza icyo ahunze. Aho hari mukwa 9, 1990. Nyuma yaho twumvise ngo yagiye mu mahanga we n’ umuryango we. Uriya mugabo bamwe bavuga ko yanze kubatizwa mu idini iryariryo ryose, ariko akabaho nk’ abakrisitu. Ngo kuberako afite itegeko riva hariya muri Nkotsi. Nari muri Primaire, ariko uko wamuvugaga yari afite ikintu kidasanze: Gukunda Nkotsi nkaho ari mu murima wa se. Abazi amabanga bavugako yahazanaga abantu batazwi bavuye muri Uganda, Congo kuhasengera ariko ntibagaragare. Abandi bati ngo yaba yarajyaniye Prezida Habyarimana amazi ya Nkotsi ngo ayiyuhagire, Habyarimana aranga. Ni byinshi.
Nikoko hariya hantu hafite amateka akomeye cyane. Mbere y’ uko u Rwanda rubaho, hariya hantu hari hitwa Nkosi ( aribyo bivuga Imana mu rurimi rwa kera rwo mu karere k’ Ibirunga). Ababizi neza iryo jambo Nkosi risobanura Imana mu bihugu byinshi bya afrika yepfo aho abantu bagiye kera baturutse muri Royaume ya Birunga. Hariya hantu i Nkotsi rero niho hari capital ya Royaume yitwaga Birunga yari itekekwa n’ abasinga.Ikaba yari igizwe n’ igice kinini cya Uganda, igice kinini cya Congo, u Rwanda n’ uburundi n’ igice kinini cya Tanzania. Iyo Kapitali yaje kwimukira i Bugoyi ariko imihango yo gusenga Rurema na kwibuka iremwa ry’ abantu isigara muri Nkotsi. Abami rero bamaze gufata akarere kamwe ka Royaume y’ i Birunga, bahise bamenya ko hariya hantu hafite umugisha ukomeye cyane, bahagira ahabo. Koko hakwiye icyubahiro gikomeye!!!Ariko amateka agakosorwa.

Nkosi yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Muzi guhakana ibintu! Ubu se n’uyu bourgmestre witwaga Nkikabahizi Donat nawe ibye barabeshya! Mwakwitonze! Ko uko twemera abatagatifu n’abamalayika, niko dukwiye kwemera n’amashitani nk’aya yo mu Gihondohondo. Inzoka se muyobewe icyo isobanura mu myemerere ya gikristu. Ubihakana niba ari umugabo azagende ateme biriya biti yirebere!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

nabaperezida bu rwanda bajye bacishwa hariya hantu baharahirire kuko ndumva ari ku gicumbi cya ba kanyarwanda!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

aho hantu niheza naho muzahashire kurutonde rwamateka yurwanda abanyamahanga bajye bahasura binjize amadovize kuko ndabona ariheza cyane pe ababishinzwe bazabitugezaho.

MUGISHA DEOGRATIUS yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ibi bintu njye ndabona ari ukubeshya kabisa!!!!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

HARIYA HANTU NJYEWE NDAHAZI NEZA.MUJYE MUVUGISHA UKURI KU MATEKA.HARI HANTU NI NYABURANGA KOKO KANDI HAFITE AMATEKA YA GIHANGA MAREMARE,HAGOMBA KUBUNGWABUNGWA RWOSE. ARIKO IBYAVUZWE KU MUSAZA NTUMIRA NA NKIKABAHIZI HARIMO AMAKABYANKURU MENSHI KUKO TWARI ABANA BAKURU TURABIZI NEZA.NTUMIRA YAPFUYE MURI ZA 2000 AZIZE UBURWAYI. INZOKA NAZO KOKO HARI IZAJE KU MUHANDA ARIKO NTIZIGEZE ZIGERA KU BIRO BYA BURUGUMESITIRI.AHUBWO HARI N’ABAKABYA NGO ZURIYE IBENDERA.

BHEBHE yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ahubwo naho gusengerwa. Nabahasura ntibagira ubwoba.

Kamili yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Amateka y’u Rwanda arimo "kirazira" agomba guhabwa agaciro, agashyirwa ahagaragara, akigishwa abantu bose cyane cyane abato.

Minyaruko yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

ahohantuko arubwambere mpumvise?ko abashinzwe ibintunkibyose batajya bahavuga.cg ntacyazana agafaranga gihari cyeretse gupfa kuhatemye ibiti.ayomazise ububarayavoma? hararindwase? nanubuse uhakubaganye wapfa?abahazi mutubwireda!!!!!

abbasbahati yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Byazafasha abejo harukuntu ibyacu byakimeza miryango bitazwi harukuntu byigishijwe noneho bikanandikwa. Imico yacu karande nibagarwe nibwo bukungu bwanyabwo kubazaza bizabafasha kumenya abo baribo Nkubu aho hantu narintarahumva. Mwakoze cyane.

Nkunzurwanda yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

very interesting wowe uvuga ngo n’importe quoi
ufite izindi gahunda
icyo nzi nuko amateka twayagoretse

willy yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

N’importe quoi!!!

Noname yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka