Byibura abanyeshuri 150 bakora ubushakashatsi ku ngagi buri mwaka

Igiko gishinzwe gukora ubushakashatsi ku ngagi KARISOKE Project Center, kiravuga ko cyakira byibura abanyeshuri bari hagati y’100 n’150 ba za kaminuza zitandukanye zo mu gihugu bari mu bushakashatsi ku bijyanye n’ingagi, iyo bari mu bushakashatsi bwabo.

Ubwo abari mu rugendo Caravan tour basuraga iki kigo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 21/06/2013, bagaragarijwe ibikorwa bitandukanye by’iki kigo cyashinzwe na Dian Fossey, umunyamerika wa mbere watangije ibikorwa byo kwita ku ngagi mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa KARISOKE Project Center, Ndagijimana Felix ngo nyuma yo kumara igihe gito muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dian Fossey yaye kwirukanwa muri icyo gihugu akomereza mu Rwanda yibwira ko yahabona ingagi, biza ku muhira cyane ko parike y’ibirunga yari imwe ikomereza mu Rwanda.

Abanyeshuri bagera ku 150 nibo ikigo cya KARISOKE Project cyakira buri mwaka baje mu bushakashatsi ku ngagi.
Abanyeshuri bagera ku 150 nibo ikigo cya KARISOKE Project cyakira buri mwaka baje mu bushakashatsi ku ngagi.

Ibikorwa byo kwita ku ngagi yabitangiye ubwo kugeza ubwo yicagwa tariki 26/12/1985 cyakora ngo ibikorwa yatangije byarakomeje na n’ubu KARISOKE izina ryaturutse ku birunga bibiri yari atuye hagati aribyo Karisimbi na Bisoko.

Uyu muyobozi avuga ko mu bikorwa bitandukanye bakora, banakira abanyeshuri baza kaminuza zitandukanye baba baje mu bushakashatsi bwabo ku birebana n’ingagi basoza amasomo yabo.

Ati: “byibura buri mwaka twakira abanyeshuri bari hagati y’100 n’150 baturuka mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda NUR.”

Ubushakashatsi kandi ngo bugera ku bagera ku 6000 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bakorwaho ubushakashatsi ku bijyanye n’ingagi zo mu birunga.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2010 bwagaragaje ko ingagi zo mu birunga zisaga 880, gusa ngo ntabwo umubare wazo uzwi neza cyane ko hari izituye mu gice cya parike kiri muri RDC kandi kikaba ari kinini cyane kuko kiruta u Rwanda rwose ubunini inshuro zigera kuri eshatu.

Abitabiriye kwita izina Caravan babajije ibibazo biganisha ku kuba umutekano mucye muri Congo udahungabanya umudendezo w’ingagi zo mu birunga, ndetse n’ubucuruzi bw’ingagi bukorerwa mu bice bya Kongo, basobanurirwa ko ari ibibazo bigomba kuganirwaho ku rwego rw’akarere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka