Abagize Bolollé Africa Logistics barasaba ko n’abanyamahanga bakwigishwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi n’abakozi b’isosiyeti itwara ibintu bitumizwa mu mahanga yitwa Bolollé Africa Logistics baratangaza ko abanyamahanga bakwiye kwigishwa ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari abatabizi cyangwa babyumva nabi.

Ibyo babitangaje ku gicamunsi kuwa 21/06/2013 nyuma y’uko abakozi n’abayobozi b’iyo sosiyeti basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Abakozi b'abayobozi ba Bolollé Africa Logistics bashyira indabo kumva ishyinguyemo abazize Jenoside i Nyamata.
Abakozi b’abayobozi ba Bolollé Africa Logistics bashyira indabo kumva ishyinguyemo abazize Jenoside i Nyamata.

Bamwe mu banyamahanga bo baracyakeneye inyigisho nyinshi kugira ngo bumve ubugome ndengakamere inzirakarengane zahuye nabwo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nk’uko byatangajwe na Gilles SCHWARZ uhagarariye Bolollé Africa Logistics.

Yagize ati “imwe mu nzira zo gusobanukirwa n’ayo mateka ni ugusura inzibutso za Jenoside, akaba ari muri urwo rwego, abakozi ba Bolollé Africa Logistics, bashinzwe gutwara no kubika ibintu bitumizwa cyangwa byoherezwa mu mahanga twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata”.

Avuga ko ibi ngo bibafasha gusobanukirwa amateka yaranze Bugesera by’umwihariko n’igihugu cy’u Rwanda dore ko iyo sosiyete cyane cyane ikoreramo abanyamahanga benshi batayazi cyangwa bayabwirwa uko atari.

Umuyobozi wa Bolollé Africa Logistics yoroza uwarokotse Jenoside ihene.
Umuyobozi wa Bolollé Africa Logistics yoroza uwarokotse Jenoside ihene.

Ati “njye nk’umunyamahanga nabonyenye akamaro gakomeye ko gusura uru rwibutso, kuko birakomeye kwiyumvisha ubukana Jenoside yagize, utabyirebeye n’amaso. Ibi bitumye tumenya ukuri ku byabaye kuko mu mahanga bizwi nabi.

Ndatekereza ko inshingano zacu mu gihe dusubiye iyo dukomoka, tugomba kumvikanisha aya mahano yabaye, kuko dusanga ari ngombwa, dore ko benshi batabizi bihagije kandi bagomba kubimenya”.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rwa Nyamata, abo bakozi boroje ihene 20 imwe mu miryango yarokotse Jenoside itishoboye yo mu tugari dutanu tugize umurenge wa Nyamata.

Zimwe mu ihene zahawe abarokotse Jenoside batishoboye.
Zimwe mu ihene zahawe abarokotse Jenoside batishoboye.

Aborojwe izo hene bishimiye ko bafashijwe kwigira nk’uko Gasimba Evariste umwe mubahawe itungo abivuga. Ati “ngize amahirwe menshi cyane kuko nzifashisha iri tungo mpawe maze mfumbire bityo ntere imbere nk’abandi”.

Sosiyeti Bolollé Africa Logistics yahoze yitwa Transintra mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuba abayikorera mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata no kunamira inzirakarengane zihashyinguye wabaye n’umwanya wo kwibuka abakozi 11 bakoreraga iyo sosiyeti bazize Jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka