Rusizi: Ku nshuro ya mbere abarokokeye i Nyarushishi bibutse ababo bahaguye

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya mbere abaguye I Nyarushishi mu karere ka Rusizi, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin yavuze ko yiyamye ku mugaragaro abashyigikiye ko u Rwanda rushyikirana na FDLR kuko yahekuye u Rwanda.

Tariki 22/06/2013 hibutswe inzirakarengane 138 zaguye mu cyahoze ari zone Turquoise zimuriwe mu rwibutso rwa Mutimasi mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Abaje kwibuka inyarushishi.
Abaje kwibuka inyarushishi.

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba avuga ko igisubizo cy’ibibazo by’Abanyarwanda kidashakirwa ku magambo y’abanyamahanga bashigikiye FDLR akaba asaba Abanyarwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe biyubakira igihugu.

Guverineri Kabahizi kandi yaboneyeho kwihanganisha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange ariko ku bw’umwihariko akaba yasabye abarokokeye i Nyarushishi gukusanya amateka aharanga kuko hafite umwihariko waho.

Guverineri Kabahizi Yiyamye abashigikiye FDLR.
Guverineri Kabahizi Yiyamye abashigikiye FDLR.

Aho i Nyarushishi hari hacumbitse Abafaransa ariko ntibagire uruhare mu kurokora Abatutsi bagera ku 8000 bari bahahungiye bavuye mu bice by’igihugu bitandukanye, aribyo Kibuye , Gikongoro, Bukatare na Cyangugu.

Abarokokeye i Nyarushishi bavuze ko imibiri yashyinguwe ari abaguye mu nzira bagana i Nyarushishi abandi ni abari bari kugerageza kwirwanaho bashaka guhungira muri Zaire ndetse n’abandi bicwaga n’inzara hamwe n’indwara z’ibyorezo dore ko byose byari bibugarije.

Imibiri 138 yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa Mutimasi.
Imibiri 138 yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa Mutimasi.

Uwitwa Kazimiri n’abandi bari muri uwo muhango batangaje ko ngo bababazwa n’ukuntu uwabaye ruharwa mu kwica Abatutsi muri Cyangugu ariwe wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambaki Emmanuel yagizwe umwere n’urukiko rwa Arusha aha bavuze ko hagomba kwifashisha izindi nkiko kugirango aryozwe ibyo yakoze .

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko bagifite ikibazo cy’inzibutso zirimo inzirakarengane zidashyinguye neza ariko atanga icyizere ko hari gukosorwa urwibutso rwa Nyarushishi kugirango imibiri yabazize Jenoside mu cyiswe zone turquoise izashyingurwemo.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abarokokeye inyarushishi mu kwibuka.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abarokokeye inyarushishi mu kwibuka.

Aha kandi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abarokotse kimwe n’abatarahigwaga kugaragaza amateka yimbitse kugirango azashyirwe muri urwo rwibutso kugirango atazibagirana, ibyo ngo bizafasha n’abakiri bato kugirango bajye bamenya amahano yabaye ku gihugu cyabo bityo bibafashe gukumira abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka