Gakenke: Abakozi bashinzwe gusoresha baratungwa urutoki mu kunyereza imisoro y’akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, aratunga urutoki abakozi bashinzwe gusoresha kuba banyereza imisoro y’akarere, bakaba bagomba gufata ingamba kugira ngoicyo kibazo gikemuke.

Uyu muyobozi avuga ibi nyuma y’uko itsinda ry’abakozi b’akarere bagiye gusoresha mu isoko rya Gakenke bakinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 700 na 800 mu gihe aba-percepteur batarenza ibihumbi 250 ku munsi w’isoko.

Ngo ashingiye kuri iyo mibare, igaragaza ko banyereza amafaranga menshi aho kuyinjiza mu mutungo w’akarere. Aha, yasabye abayobozi b’imirenge kugira igikorwa cyo gusoresha icyabo bagakurikirana imisoro y’akarere.

Nzamwita avuga kandi ko abakozi bashinzwe gusoresha bazwi nka “aba-percepteur” batinjiza imisoro myinshi ko bagomba gusezererwa ku kazi, hagasigara abatanga umusaruro n’ab’inyangamugayo.

Ngo hari bamwe mu bacungamutungo b’imirenge bafatanya n’aba-percepteur mu kunyereza amafaranga y’akarere babandikira ko bishyuje amapatanti kandi abacuruzi ubwabo ari bo bibwirije kuyatanga kugira ngo bahembwe amafaranga menshi.

Akarere ka Gakenke kari kariyemeje kwinjiza imisoro igana n’amafaranga milyoni 420 mu mwaka wa 2012-2013 ariko ubu kageze kuri miliyoni 385 bigaragara ko igihe gisigaye katazesa uyu muhigo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka