Rusizi: Abatwara taxi-voiture bahagurukiye bagenzi babo bakwepa imisoro

Abatwara abagenzi mu imodoka ntoya (taxi-voiture) bo mu murenge wa Bugarama bari bamaze iminsi bahomba kubera bagenzi babo bagura imodoka bakazambika purake z’u Burundi kandi ari Abanyarwanda kubera gukwepa imisoro.

Ibyo byaterwaga n’imodoka zo mu Burundi zazaga gutwara abagenzi mu murenge wa Bugarama zibajyana mu Burundi kubera ko zitasoraga Abanyarwanda bakazigura kugirango ntibagasore kubera ko ngo babonaga aribwo bunguka.

Ubwo bagenzi babo babonaga izo modoka zikomeje kwiyongera bigatuma batabona abagenzi ngo babajyane ku mupaka wa Ruhwa bityo Abarundi nabo bakabafatira kuri uwo mupaka babajyana iwabo ngo babonye bari guhomba bituma biyambaza inzego zibishinzwe kugira ngo babuze abitwaza ko ari Abarundi kandi ataribo bigatuma bakora amakosa.

Bamwe bampika imodoka zabo purake z'i Burundi kugirango badasorwashwa mu Rwanda.
Bamwe bampika imodoka zabo purake z’i Burundi kugirango badasorwashwa mu Rwanda.

Iki kibazo ngo cyatangiye kuva mu mwaka wa 1998 kugeza magingo aya gusa nyuma yaho urwego rushinzwe imisoro n’amahoro rumenyeye ayo makuru rwihutiye gukemura icyo kibazo.

Guhera tariki 01/07/2013, nta kinyabiziga yaba moto cyangwa taxi voiture bidafite purake z’u Rwanda bizongera gukorera mu kibaya cya Bugarama bijyana abagenzi mu Burundi.

Umuyobozi wa koperative ishinzwe gutwara abagenzi ku binyabiziga mu murenge wa Bugarama (COMOMARU), Ndayiziga Emmanuel, avuga ko bishimiye icyemezo cyafatiwe bagenzi babo kuko ngo babiciraga akazi bigatuma bahomba.

Usibye ibyo kandi ngo bahombyaga n’igihugu kuko ngo batagiraga ibyangombwa by’imisoro kandi bakorera amafaranga afatika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka