Nyanza: Ikigo cy’imfubyi cya St Antoine cyafashwe n’inkongi y’umuriro
Mu ma saa kumi z’umugoroba tariki 21/06/2013 ikigo cy’imfubyi kitiriwe Mutagatifu Antoine kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze aho abana b’abakobwa barara harashya.

Icyateye iyo nkongi y’umuriro nticyabashije kumenyekana neza usibye ko hakekwa ko waba waturutse ku ipasi yasizwe icometse mu cyumba cya Animatrice wabanaga nabo bana b’abakobwa b’imfubyi barererwa muri icyo kigo.
Ubwo inkongi y’umuriro yafataga icyo kigo, ibyumba bitanu byafashwe ariko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano batabarira hafi ibintu byinshi bitarangirika babasha kurokora bimwe muri byo.

Bamwe mu baturage bagaragaye muri icyo gikorwa cyo kuzimya uwo muriro bavuga ko bifashishije imisenyi ndetse na kizimyamwoto ya polisi ikorera mu karere ka Nyanza.

Nta muntu waguye muri iyo nkongi y’umuriro nk’uko amakuru dukesha ubuyobozi bw’Akagali ka Nyanza icyo kigo giherereyemo abitangaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muribibihe ikibazo kijyanye n,inkongi y,umuriro bimaze kugaragara ko bimaze gufata intera ndende byaba byiza buri wese abaye maso.