Abahanga mu bya siyansi barashaka kuzura ubwoko bw’utunyamasyo butakibaho ku isi

Abahanga mu bya siyansi bifuza kuzura ubwoko bw’utunyamasyo"Geochelone Abigdoni", nyuma y’aho akanyamasyo rukumbi ko muri ubwo bwoko kitwaga "Georges le solitaire" kari gasigaye kapfuye tariki 24/06/2012.

Ubwo bwoko bwari butakibaho ku isi bushobora kuzongera kubaho ariko bizatwara imyaka myinshi. Utwo tunyamasyo twabaga mu kirwa cya Pinta, kimwe mu birwa bya Galapagos muri Equateur.

Nyuma y’amezi atandatu akanyamasyo "Georges le solitaire" gapfuye, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Amerika yitwa Yale, bwavumbuye utundi tunyamasyo 17 mu kirwa cya Isabela, kimwe mu birwa bya Galapagos dufite uturemangingo duhura n’utwa Georges le solitaire ku gipimo cya 80%.

Georges le solitaire ni ko kanyamasyo ko mu bwoko bwa Geochelone Abigdoni none na ko karapfuye.
Georges le solitaire ni ko kanyamasyo ko mu bwoko bwa Geochelone Abigdoni none na ko karapfuye.

Ubwo bushakashatsi bwanvumbuye utundi tunyamasyo 280 duhuza uturemangingo ku gipimo cya 90% n’ubundi bwoko bw’utunyamasyo bwabagaho mu kirwa cya Floreana cya Galapagos, na bwo bwazimiye kugeza ubu.

Ibyo ngo byerekana ko kuzura amoko y’utunyamasyo yari yarazimiye bishoboka nk’uko Washington Tapia ukuriye itsinda rikora ubushakashatsi muri Parike ya Galapagos yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP.

"Georges le solitaire" kavumbuwe mu mwaka wa 1972 ku kirwa cya Pinta, mu gihe abahanga mu bya siyansi batekerezaga ko ubwo bwoko bw’utunyamasyo bwari bwarazimiye kuva kera.

Bagerageje gukora ibishoboka ngo kororoke bagashyirira utundi tunyamasyo tubiri tw’utugore mu ruzitiro bari baragakoreye, ariko biba iby’ubusa.

Kugira ngo ayo moko yazimiye azongere kuboneka hazifashishwa uburyo bwa "Reproduction en captivité" aho inyamaswa ziri kuzimira zishyirwa hamwe zikajya zikurikiranwa umunsi ku munsi mu rwego rwo kuzirinda gukomeza gupfa.

Kugira ngo ubwoko bwazimiye buzongere kuboneka bizatwara igihe

Muri uwo mushinga wo kongera kuzura ayo moko y’utunyamasyo yazimiye, abashakashatsi bo mu birwa bya Galapagos bazatoranya utunyamasyo twagaragayeho kuba duhuje uturemangingo n’amoko yazimiye.

Bitewe n’uko utunyamasyo dutinda kororoka bizasaba gutegereza igihe kitari mu nsi y’ikinyejana nk’uko Washington Tapia yakomeje abivuga.

Ati "Ntituzaba tukiriho ngo turebe uko bizaganda kuko kugira ngo twizere intsinzi yo kugera kuri buriya bwoko bwazimiye bitazajya mu nsi y’imyaka ijana. Kugira ngo akanyamasyo ko muri ubwo bwoko kabyare kagomba kuba gafite imyaka iri hagati ya 20 na 25 ku kanyamasyo k’akagore n’imyaka iri hagati ya 25 na 30 ku kanyamasyo k’akagabo."

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UYU MUGABO NAREKE KUKO ALLAH (IMANA) NIYO RUREMA NIKUKI YASHAKA GUTANDUKIRE ESE IYO ISI IZA GUTURWA N,ABANTU 100 AKEKA KOWE YARIKUBA ABARWA MURIBO.

TWIZERE ABDOUL ISIDORE yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

Niba arabahanga bahereye kubantu bagiye bagirira isi akamaro.utunyamasyo turaza kutumarira iki?

Nitwa Aimable yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka