CECAFA: Rayon Sport yakuye inota rimwe bigoranye imbere ya Electric Sports
Ikipe ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Sudani y’Epfo, yabonye inota rimwe mu mukino wayo wa mbere yakinnye na Electric Sports yo muri Chad ku wa kane tariki 20/06/2013.
Rayon Sport yagiye muri iryo rushanwa itumiwe ku munota wa nyuma yajyanye abakinnyi bakeya, kuko yatangiye uwo mukino ifite abakinnyi 13 gusa harimo 11 babanje mu kibuga n’abandi babiri bagombaga gusimbura, mu gihe ubusanzwe ikipe iba yemerewe abasimbura barindwi.
Electric Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Hisen Adam ariko Donatien Tuyizere myugariro wa Rayon Sport ahita acyishyura ku munota wa 21.
Muri uwo mukino warumbutsemo ibitego ku mpande zombi, waranzwe no gusatirana cyane mu gice cya mbere, ariko Rayon Sport iba ariyo ibyumgukiramo kuko ku munota wa 42 Kambale Salita Gentil yatsindiye Rayon Sport igitego cya kabiri.
Amakipe akiva kuruhuka, ku munota wa 47, Issa Goudia wa Electric yahitse atsinda igitego cyayo cya kabiri, bidatsinze ku munota wa 67 mugenzi we witwa Marante Ange Bemba atsinda n’icya gatatu cyatumye Rayon Sport itangira guhangayika, dore ko nta n’abakinnyi bakomeye yari ifite ku ntebe y’abasimbura.
Nubwo Rayon Sport yari yatwaye abakinnyi bakeya muri CECAFA abandi bagatinda kuza kuko batari biteguye, bamwe muri abo bakinnyi bari basigaye bageze muri Sudani kuri uwo mugoroba, umukino wamaze gutangira.
Abo bakinnyi ni Hamisi Cedric, Sekamana Leandres na Johnson Bagoole, bose bakigera ku kibuga, umutoza yahise abasaba ko bishyushye bitegura guhita bakina.
Nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2, Rayon Sport yahise icika intege ndetse itangira kugaragaza umunaniro ku buryo byasaga n’ibigoye cyane ko yabasha kwishyura.
Ubwo umutoza wa Rayon Sport Didier Gomez Da Rosa yinjizaga mu kibiga Hamisi Cedric na Sekamana Leandre, bahise bahindura umukino ikipe yongera gusatira.
Hamisi Cedric watsinze ibitego 15 muri shampiyona y’u Rwanda iheruka, yongera kwigaragaza ubwo yahabwaga umupira mwiza na Ndayisenga Fuadi, maze itsinda igitego cyo kwishyura cya gatatu ku munota wa 93 mu masogonda ya nyuma y’umukino.
Inota rimwe Rayon sport yabonye risa n’iryavuye kure, niryo izaba igenderaho ku wa gatandatu ubwo izaba ikina umukino wayo wa kabiri mu itsinda B na Express yo muri Uganda kuva saa munani za Kigali mu mujyi wa Elfasher.
Ubwo Rayon Sport iza kuba iruhuka, kuri uyu wa gatanu tariki 21/6/2013, APR FC nayo ihagarariye u Rwanda muri iryo rushanwa riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yo irakina umukino wayo wa kabiri mu itsinda A na El Merreikh.
Muri uwo mukino uza kubera mu mujyi wa Elfasher kuva saa kumi za Kigali, APR FC iraba ishaka intsinzi iyihesha itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza, dore ko kugeza ubu ifite amanota yayo atatu yabonye ubwo yatsindaga 1-0 Elman yo muri Somalia, bigatuma iba iya mbere mu itsinda A.
El Merreikh ikinira mu rugo iwayo, irasabwa nayo gutsinda uwo mukino byanze bikunze kugirango yiyongerera amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza, dore ko yatsinzwe na Vital’o yo mu Burundi igitego 1-0 mu mukino ubanza.
Uwo mukino uhuza APR FC na El Merreikh urakinwa nyuma y’uza guhuza Vital’o na Elman kuva saa munani za Kigali.
Mu itsinda rya gatatu, mu mukino umwe wakinwe kuri uyu wa kane, Uganda Revenue yo muri Uganda yaje muri iryo rushanwa itumiwe, yatsinzwe na Al Ahly Shandy yo muri Sudani igitego 1-0.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa Rayon Sport yavuye kure gusa yitonde Express kuko nayo ntabwo yoreshye uwayiha akazina ku Mvuyekure.