Ku myaka 16 abasha gushushanya tableau mu isaha imwe

Fabrice Mucyowintore uri mu kigero cy’imyaka 16 avuga ko ashushanya tableau yagura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15 mu gihe cy’isaha imwe.

Uyu mwana hamwe na bagenzi be bagera kuri 61 bitoreza uyu mwuga wo gukora ama tableau mu kigo Red Rock kibarizwa mu murenge wa Nkotsi akarere ka Musanze, aho nyuma y’ishuri abana bahabwa amasomo y’ibanze ku bijyanye no gushushanya maze bakegerezwa ibikoresho bagatangira gukora mu nganzo.

Fabrice ari gushushanya.
Fabrice ari gushushanya.

Fabrice, ni umwe mu bamaze kumenyera uyu mwuga, kuko kugeza ubu amaze gukora tableaux zigera ku munani ndetse zimwe zikaba zarerekanwe mu imurikagurishwa Annual Cultural Tourism ryabereye mu mujyi wa Musanze mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwita izina.

Ati: “ibi bintu mbikora kuko mbikunze, gusa nindangiza no kwiga numva nzabikomeza kuko mbikunda cyane”.

Niyodusenga John Peter, avuga ko mu mushinga Red Rocks bakora ibintu bitandukanye birimo kuyobora ba mukerarugendo, kwigisha indimi, kwigisha abana ibijyanye no gushushyanya, bagatanga serivisi z’amacumbi ndetse n’amahema n’ibindi.

Aba bana n'ubwo bakiri bato ngo bazavamo abahanzi b'ejo beza.
Aba bana n’ubwo bakiri bato ngo bazavamo abahanzi b’ejo beza.

Ati: “Dufite abana bagera kuri 62, bari hagati y’imyaka 6 na 18, bose barabikunda kandi benshi bafite ubuhanga muri ibi bintu”.

Iki kigo kandi, kigira uruhare mu guteza imbere abaturage baturiye aka gace, kuko banigisha ababasura ibintu bitandukanye birimo gukora urwaga n’ikigage, ndetse byanagurwa abaturage bagasigarana inyungu n’ibindi bitandukanye.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntamwuga udakiza keretse kuroga ,tukwifurije amasomo meza kdi uzabibe imbuto nziza nurangiza amasomo yawe

gasasira fred yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

AMAKURU MUTUGEZAHO NIMEZA ARIKO SIPORO MWOGEREMO AKAGUFU MURAKOZE

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka