RRA irakangurira abasora kwirinda abajyanama mu misoro ba magendu
Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), Kayigi Aimable, arakangurira abasora kwirinda ababunganira mu misoro ba magendu n’abandi badakora kinyamwuga.
Ibi Kayigi yabitangaje ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2015, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abunganizi mu misoro 202 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Kayigi yatangaje ko hari abunganiraga abasora mu misoro batujuje ibisabwa kandi bafite n’ibindi bakora ku ruhande, ugasanga baradindiza akazi k’abasora, hakaba n’abandi bafashaga abasora mu kunyereza imisoro babafasha kubona impapuro mpimbano zibeshya imisoro bagombaga gutanga.

Yavuze ko ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa bakoranye n’aba bunganira abasora mu misoro kugira ngo barusheho kubongerera ubumenyi bafite ku mategeko y’imisoro, kandi banarusheho gukora kinyamwuga bakora akazi kabahesha ishema bigaragara ko kakozwe n’abantu bafite ubumenyi.
Kayigi yanabasabye kurushaho gukumira abo badakora kinyamwuga bafatanya kubarwanya bivuye inyuma kuko babasebereza izina, ibyo byose bakazabikora bagamije inyungu z’usora, izabo ndetse n’iz’igihugu muri rusange, kuko iyo babikoze nabi bikagaragara ko bafashije abasora kunyereza imisoro babihanirwa.
Yanatangaje kandi ko uretse no guhugura aba bunganira abasora mu misoro ku mategeko agenga imisoro, bazanafatanya gusesengura amategeko amwe n’amwe abangamye, kugira ngo abe yakosorwa.
Yagize ati “Muri aya mahugurwa tuzafatanya n’aba bunganira abasoreshwa mu misoro gusesengura zimwe mu ngingo z’aya mategeko zibangamye, ndetse n’izindi usanga ishyirwa mu bikorwa ryazo zigoranye cyangwa se hari n’ibidashoboka mu itegeko, kugira ngo bizakosorwe binyure abasoreshwa”.
Abunganira abasora mu misoro ubusanzwe ni abafatanyabikorwa ba RRA bagamije gufasha abasora kumva amategeko y’imisoro bakanabafasha gushyira mu bikorwa ayo mategeko, babafasha gutunganya ibitabo by’ibaruramari, ndetse bakazabafasha kumenyekanisha imisoro ndetse no gusora.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|