Nyagatare: Agakingirizo ngo ni urukingo rubafasha kuboneza urubyaro
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba agakingirizo kabafasha kwirinda Sida, ari n’urukingo rubafasha kuboneza urubyaro.
Babitangaje ku wa 23 Mata 2015 ubwo minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’ubuzima (RBC) bakoraga ubukangurambaga ku kwirinda indwara z’ibyorezo, bugamije gushishikariza abaturage kwirinda indwara ya Malariya hatemwa ibihuru bikikije ingo no gukoresha neza inzitiramibu neza.

Hari kandi kwirinda indwara ya Sida hakoreshwa agakingirizo kuko aribwo buryo bushoboka mu gihe umuntu ananiwe kwifata, ubukangurambaga bwabereye mu Mudugudu wa Nyagashanga, Akagari ka Nyagashanga, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Maniriho Jean Paul ni umubyeyi w’abana 2. Yemeza ko yatangiye gukoresha agakingirizo akiri umusore agahabwa n’umujyanama w’ubuzima cyangwa akaguze mu maduka, ariko ngo na nyuma yo gushaka umugore agakoresha nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Nyamara ariko bamwe mu bakuze bo siko babibona. Rutaganira Mouhamoud we asanga gutoza abantu gukoresha agakingirizo ari ukubashishikariza uburaya. Ngo abantu bakwiye gushishikarizwa kwifata gusa abo binaniye bakirwanaho.

Dusingize Clemence, umukozi wa RBC we avuga ko iyi myumvire ishaje. Ngo n’ubusanzwe kwifata nibwo buryo bwa mbere mu kwirinda indwara ya Sida, gusa ngo na none abatabishoboye ntibakwiye kwiyahura ahubwo bakoresha agakingirizo kugira ngo ubuzima bwabo batabushobora mu mazi abira.
Uretse kwirinda indwara ya Sida hakoreshwa agakingirizo ku bananiwe kwifata, abaturage ba Nyagashanga banakanguriwe gukora ibishoboka byose bagakumira Malariya ikunze kugaragara mu Karere ka Nyagatare, ndetse by’umwihariko ababyeyi bakangurirwa kwita buzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza acutse.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|