Cameroun yihereranye u Rwanda mu mukino wa mbere wa gicuti
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun amaseti atatu ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Volleyball ikomeje imyiteguro aho yerekeje mu gihugu cya Cameroun gukorerayo imyitozo ndetse no gukina imikino ibiri ya gicuti.
Mu mukino wa mbere u Rwanda rwakinnye, rwatsinzwe na Cameroun kuri uyu wa kane amaseti atatu ku busa,Iya mbere rwayitsinzwe 25-23, iya kabiri u Rwanda rutsindirwa kuri 25-19 naho iya gatatu Cameroun iyitsinda kuri 25-22.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino kandi,ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda irakomeza imyitozo kuri uyu wa gatanu, imyitozo bari buze gukorana n’ikipe y’igihugu ya Cameroun.
.
Nk’uko biteganijwe kuri Gahunda y’iyi kipe y’igihugu bikaba biteganijwe ko izakina umukino wayo wa kabiri n’ikipe ya Cameroun kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Mata 2015.

Iyi kipe y’igihugu ya volleyball bikaba biteganijwe ko izagaruka mu Rwanda ku cyumweru tariki 26 Mata 2015 naho imikino y’akarere ka 5 yo ikazabera i Kigali kuva tariki ya 1-6 Gicurasi 2015.
Akarere ka gatanu (CAVB zone 5) kagizwe n’ibihugu nka: Misiri, Sudan, Kenya, Uganda, Ethiopia, Tanzania, u Rwanda, Burundi, Djibouti, Eritrea na Somalia
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|