Nyagatare: Ihene zambikwa ibihoho ku munwa ngo zitona

Mu gihe bamwe mu baturage bambika amatungo yabo, cyane ihene, ibihoho ku munwa kugira ngo atona mu nzira bayatwaye cyangwa bava ku masambu yabo, abashinzwe ubworozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ari ukuyabangamira kandi bishobora kuyagira ho ingaruka zirimo ibikomere.

Iyo abaturage bagiye guhinga usanga bajyana ihene zabo hafi y’aho bahinga kuko batazisiga mu ngo batinya ko zakwibwa cyangwa zikicwa n’inzara. Kubera ko ahanyuzwa aya matungo ari hagati y’imirima abaturage bahitamo kuyambika ibihoho ku munwa kugira ngo atonera rubanda.

Uwimana Marie Goreth, atuye mu mudugudu wa Kaburimbo akagari ka Nyamikamba, umurenge wa Gatunda. Avuga ko ihene yambitswe igihoho idashobora konera rubanda kandi itanaruhanya kuyishorera, hanyuma bagera iyo bajya bakayikuraho igihoho kiri ku munwa wayo igatangira kurisha.

Ihene zambikwa ibihoho ku munwa ngo zitona imyaka igihe zahutse.
Ihene zambikwa ibihoho ku munwa ngo zitona imyaka igihe zahutse.

Gusa n’ubwo Uwimana avuga ko kuyambika igihoho aribwo buryo bwiza bwo kurinda amatungo yabo kutonera rubanda, nawe azi neza ko aba abangamiye iri tungo. Ngo yirinda kubikora kenshi kugira ngo amatungo adahura n’ingaruka kuko ngo iyo kiyiriho idahumeka neza.

N’ubwo kwambika ihene ibihoho bituma zitonera rubanda ariko ngo si byiza. Ngirinshuti Fabien, umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubworozi, avuga ko kwambika ibihoho amatungo byagakozwe ku matungo afite ubukare kandi yagirira nabi umuntu.

Naho ngo ku ihene ntibyari bikwiye ahubwo hagashatswe ubundi buryo kuko kuyambika ibyo bihoho bishobora kuyakomeretsa kandi bikaba byatera izindi ngaruka. Ngo ishobora gukomeretswa n’umugozi ufashe iki gihoho igisebe kikaba cyayihitana cyangwa kigakira hashize igihe kinini.

Ubundi ihene ni itungo ritungwa na benshi bitewe n’uko ryororoka vuba rigatanga ifumbire n’inyungu y’amafaranga ku mworozi waryo kandi mu gihe gito. Ikindi gituma ihene zororwa cyane ni uko byihuta kuzibonera abaguzi kubera inyama yazo ikundwa na benshi cyane yokeje.

Mu karere ka Nyagatare ho ihene zisigaye zihabwa abatishoboye kugira ngo babone ifumbire kandi zinababere intandaro yo kwizamura mu bukungu.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka