Huye: IPRC South igiye kujya yigisha ikoranabuhanga rya Oracle
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Ishami ryAmajyepfo (IPRC South) ryatoranyijwe kuba ikigo cya Leta gitanga amahugurwa mu ikoranabuhanga ryo kubika amakuru ryitwa Oracle.
Mu gihe basoza icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa yagenewe abarimu bigisha ikoranabuhanga mu mashuri y’imyuga mu bijyanye no kubika amakuru (database) muri porogaramu ya Oracle, ubuyobozi bwa IPRC South buvuga ko rigiye kuzaba ishuri rya Leta ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rirebana no kubika amakuru (data) no kuyafata neza.
David Nkuranga Mugume ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’UUbumenyingiro (WDA), avuga ko mu gihe IPRC-South izaba yigisha ibijyanye no kubika amakuru, biteganyijwe ko IPRC-North yo izajya yigisha porogaramu ya Cisco irimo ibijyanye na networking, naho IPRC -Kigali yo ikazajya yigisha ibijyanye na Microsoft.
Avuga kandi ko n’ubwo haboneka abikorera ku giti cyabo bigisha porogaramu ya Oracle, uretse ko ngo urebye nta na bo mu Rwanda, ikigo cya Leta kizajya gitanga amahugurwa muri Oracle kikanabitangira impamyabushobozi ari IPRC-South.
Mu Rwanda, iyi porogaramu ya Oracle yifashishwa n’amabanki n’ibindi bigo bikomeye nk’igishinzwe ubwiteganyirize (RSSB). Ngo ni porogaramu ifite umutekano wizewe gusa abantu bazi kuyikoresha ni bake.
Abarimu bahuguwe rero bazajya kuyigisha abanyeshuri babo biga ibijyanye n’ikoranabuhanga, bityo na bo bazajye bayifashisha ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mwiriwe? nigitekerezo natwe ikigali hari amabnyu benshi bifuza kwiga kwiga oracle byakabaye byiza bayiduhaye nikigali.
miwiriwe nagira nsubize uwomuntu uvugako huye itakwakira ababikeneye bose azaze arebeko bamusubiza inyuma
Niba wasomye neza, IPRC Kigali ifite ibyayo aribyo Microsoft. Rero ntiyabasha kwakira ibintu byose yonyine, niyo mpamvu ukeneye wese Oracle agomba kujya i Huye, naho Cisco i Tumba, naho Microsoft i Kigali
nibyiza ariko byakarusho ishyizwe na iprc kigali kuko huye ntiyabasha kwakira abayikemeye bose