Kamonyi: Gufashisha abacitse ku icumu igishoro cy’umushinga ni ukubafasha kwiyubaka
Bamwe mu bagenera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basanga kubaha igishoboro cyo kubafasha kwiyubaka ari mu bumwe mu buryo bwiza bwo kubafasha mu rugamba rw’iterambere.
Ibyatangajwe n’abakozi banki ya KCB imwe mu mabanki akorera mu Rwanda, ubwo basuraga Koperative Imararungu y’imfubyi za Jenoside zo mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi; bakabashyikiriza igishoro cya Miliyoni 13 zo gukoramo umushinga w’ubworozi bw’inkoko.

Ayinkamiye Speciose, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya KCB, yasabye abatera inkunga abacitse ku icumu, kubakangurira gukora imishinga y’iterambere kuko ariyo ibafasha kwiyubaka.
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibigo bitandukanye bifata abacitse ku icumu babaremera ariko kubwa Ayinkamiye we asanga kugira ngo batere imbere bajya bafashwa gukora imishinga.

Ati “Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda bakwiriye gufasha abacitse ku icumu rya jenoside, kwiyubaka bakora imishinga yunguka kuko aribyo bibafasha gutera imbere, aho kubaha ibyo barya bihita birangira.”
Inkunga KCB yashyikirije iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 53 izazigurwamo inkoko zo korora, iyi banki ikazazubakira ikiraro, ikazishakira umukozi uzazitaho mu gihe cy’amezi atandatu n’imiti yo kuzivura ikazajya inabashakira isoko ry’umusaruro wabo.

Ndayambaje Noheli Perezida wa Koperative Imararungu igizwe n’abanyamuryango batangiye ari abana birera ku buryo umukuru yari afite imyaka 12 nyuma ya Jenoside, avuga ko ubufasha bw’abaterankunga aribwo bwabafashije kwiyubaka, aho bakoze umushinga w’ubworozi bw’inzuki n’uwo gucuruza servisi zo gutegura ibirori.
Akomeza avuga ko korora inkoko bizongera ubushobozi mu mishinga bari basanganye, bikabafasha kuva mu gutegereza abaterankunga, ahubwo bakajya bakoresha ubufasha buvuye mu bikorwa bya bo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Martha, yabasabye gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo nibamara kwiteza imbere, bazibuke n’abandi banyarwanda bababaye atanga urugero rw’abana babaye imfubyi ntibabashe guhangana ngo bagere ku mibereho myiza kuri ubu bakaba bafite ibibazo.
Abanyamuryango ba Koperative Imararungu batangiye kwishyira hamwe nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, umukuru muri bo afite imyaka 12, kuri ubu barimo abagabo n’abagore ndetse n’abanyeshuri biga n’abarangije Kaminuza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimire iyi Bank yatanze mukunganira Leta gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye