Rwagitima: Barinubira imisoro bacibwa kandi bacururiza ahadasakaye
Abacuruzi barema Isoko rya Rwagitima riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, ngo basanga imisoro bacibwa ari myinshi kuko bacururiza ahantu hadasakaye nyamara ngo bagasoreshwa amafaranga angana n’ay’abacururiza ahasakaye basora.
Bamwe muri abo bacuruzi twaganiriye bavuga ko kuba bacururiza ahantu hadasakaye bituma bagira igihombo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kuko ngo iyo iguye bahagarika ibikorwa byabo bakabanza kugama no kugamisha ibicuruzwa byabo.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ntitwiyumvisha ukuntu twasoreshwa amafaranga angana n’ayabacururiza mu isoko imbere ahasakaye, mu gihe nyamara tutinjiza amafaranga angana bitewe n’uko twebwe hari igihe imvura ituma tutabona n’ayongayo y’umusoro kubera kudakora ngo twunguke.
Higiro Isaie, arema iri soko rya Rwagitima aturutse mu Mujyi wa Kigali, kimwe na mugenzi we avuga ko imisoro basoreshwa ari myinshi cyane ukurikije n’uko baba bacuruje bitewe n’imiterere y’iri soko.
Ikindi ngo nka we uba yaturutse kure usanga abihomberamo kuko akenera n’amatike y’urugendo no gupakiza ibicuruzwa bye abigeza muri iri soko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bwo buvuga ko iki kibazo kimaze igihe, ariko bukaba butemeranya nab o bacuruzi kuko ngo mu isoko imbere hakiri ibibanza bashobora gukoreramo ariko ugasanga batabijyamo kugira ngo abakiriya babo batababura.
Ku kijyanye n’imisoro, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Manzi Theogene, avuga ko badashobora kugabanyiriza bamwe imisoro ngo bareke abandi kuko na bo ngo bahita bava mu isoko bagahitamo kujya gucururiza hanze yaryo.
Nubwo mu Karere ka Gatsibo hari amasoko yubatse ku buryo bwa kijyambere atandukanye, isoko rya Rwagitima ni ryo rifatwa nk’isoko rikuru ry’akarere kuko usanga riremwa n’abantu baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, gusa rikaba rirema rimwe mu cyumweru ku munsi wa gatatu.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|