Gisagara: Barifuza urwibutso rukomeye aho Perezida Sindikubwabo yashishikarije interahamwe kwica abatutsi

Abatuye Akarere ka Gisagara bifuza ko i Kabuye hakubakwa urwibutso rwa Jenoside ruzwi ku rwego rw’igihugu, kuko ari hafi yo kwa Sindikubwabo Théodore wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda w’inzibacyuho ndetse ari no hafi y’aho yashishikarije abantu gukora Jenoside. Aka gasozi kandi ngo ni ko bahindiyeho abatutsi bagira ngo bahabicire.

Emmanuel Ruzindana, umwe mu Banyendora warokotse Jenoside akaba n’umwe mu bashyinguye mu cyubahiro abantu be ku wa 23 Mata 2015, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi i Kabuye, yagize ati "kuri uyu musozi wa Kabuye, ndumva hagombye kugira amateka atari ay’agace ka Kabuye ahubwo ari ay’igihugu cyose, yerekana uruhare rwa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi".

Abanyendora bifuza ko aha hakubakwa urwibutso ruri ku rwego rw'igihugu.
Abanyendora bifuza ko aha hakubakwa urwibutso ruri ku rwego rw’igihugu.

Uretse kandi kuba Perezida Sindikubwabo ari we wahatangije ubwicanyi akaba yaranahatuye, ngo ubwo bashyinguraga bwa mbere mu cyubahiro abatutsi baguye i Kabuye, Perezida Paul Kagame yari ahari. Icyo gihe ngo yari akiri Visi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Na none kandi, hafi y’i kabuye muri Ndora ngo hari hatuye umudepite Bernadette Mukarurangwa bahimbaga "vache" ngo bashyiriye umutwe w’umusaza witwaga Batsinda bamaze kumwica. Batsinda uwo ngo yari azi kurashisha umuheto cyane ku buryo yagize uruhare runini mu guhashya ibitero byazaga kubica.

Nyamara kugeza ubu ngo mu bantu 43.288 bashyinguye i Kabuye, 25000 bagishyinguye "muri shitingi" (hanze hatari mu rwibutso).

Uyu musaraba uri hejuru y'ahashyinguye imibiri ibihumbi 25 y'abatutsi bazize Jenoside, naho inzu iri hirya ni yo ishyinguyemo abandi.
Uyu musaraba uri hejuru y’ahashyinguye imibiri ibihumbi 25 y’abatutsi bazize Jenoside, naho inzu iri hirya ni yo ishyinguyemo abandi.

Iki cyifuzo si ubwa mbere abanyendora bakigaragaza. Kuri ubu ho banifuje ko kubaka uru rwibutso ku buryo ruba urusurwa ku rwego rw’igihugu byashyirwa mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, avuga ko batangiye gahunda yo guharanira ko uru rwibutso rushyirwa mu zisurwa ku rwego rw’igihugu.

Ati "Tumaze kuganira na CNLG ariko ni urugendo rukomeza. Iyo usaba ugomba no kugira ibimenyetso bifatika, kugira ngo uwo usaba yumve ko biremereye".

I Kabuye aho Sindikubwabo yari atuye.
I Kabuye aho Sindikubwabo yari atuye.

Na none ariko ngo ubushobozi akarere gafite ntibwatuma bizeza abanyendora ko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha.

Karekezi ati "Akarere buriya ni kanini cyane. Hari n’umurenge utubwira ngo na rwa rundi ruciriritse ntabwo turarugira".

Avuga rero ko iki cyifuzo gishobora kutazaba mu mihigo itaha nk’uko byifuzwa ariko bakagira intambwe batera, ariko ngo ubufatanye n’abanyendora ni ngombwa kugira ngo bazabigereho.

Aha ni kwa Depite Mukarurangwa bashyiriye umutwe w'umusaza Batsinda.
Aha ni kwa Depite Mukarurangwa bashyiriye umutwe w’umusaza Batsinda.

Hon. Depite Speciose Mukandutiye nawe abona bikwiye. Ati "Inzibutso zizwi ku rwego rw’igihugu zirahari kandi zirazwi. Zifite n’inzego zabyemeje. Abanyagisagara na bo bazandike isobanurampamvu rigaragaza icyifuzo cyabo".

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 4 )

ikigaragara kandi cyumvikanishijwe neza na depite speciose nuko agaragaje neza ko uru rwibutso rutazwi,niba avuga ati izo kurwego rw’igihugu zirazwi,nka depite uhavuka we azafasha iki ngo ayo mateka akomeye nkariya amenywe?nahubundi birababaje pe

alias MUZENGA yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

uru rwibutso rurakenewe ngo dukomeze dusigasire amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

renzaho yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ni igitekerezo cyiza turagishyigikiye.

Jean Pierre Bizimana yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ruzindana Emmanuel atanze igitekerezo cyiza. Turagishyigikiye.
Jean Pierre Bizimana

Jean Pierre Bizimana yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka