Impuguke z’u Rwanda na RDC zirategura uburyo imbago zigaragaza umupaka zashyirwaho

Impuguke zihuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ku wa 23 Mata 2015 zahuriye mu Mujyi wa Goma kugira ngo harebwe uburyo igikorwa cyo gusubizaho imbago zashyizweho n’abakoloni bategetse ibihugu by’u Rwanda na RDC mu w’1911 cyakwihutishwa.

Kuva mu w’2014 hamaze gukorwa inama zitandukanye zitegura ishyirwaho ry’imbago zahozeho mu w’1911 ariko zikaza gusaza zikibagirana bityo imbago zitandukanya u Rwanda na RDC ntizigaragare, bigatuma hakunze kubaho kutumvikana hagati y’ibihugu byombi ku hantu bigarukira.

Imbago 22 nizo zigomba gusubizwaho ndetse hakongerwamo izindi mu kugaragaza aho ibihugu bigabanira kugira ngo hakurweho urujijo kubiyitirira ubutaka butari ubwabo hamwe n’abinjira mu kindi gihugu bavuga ko batazi ko barenze imbibi.

Prof. Célestin Nguya Dila ukuriye impuguke za RDC avuga ko imbago fatizo mu gushinga imbago zamaze gushingwa, ubu ikiri gutegurwa ari uburyo n’izindi mbago zashyirwaho bikarangirana n’umwaka wa 2016.

 Imbago fatizo mu gushinga imbago zitandukanya u Rwanda na RDC zamaze gushingwa. Iyi ni imwe muri zo ubwo yashyirwaga ku musozi wa Goma (Ifoto: Ububiko).
Imbago fatizo mu gushinga imbago zitandukanya u Rwanda na RDC zamaze gushingwa. Iyi ni imwe muri zo ubwo yashyirwaga ku musozi wa Goma (Ifoto: Ububiko).

Gushyirwaho kw’imbago hagati y’u Rwanda bizafasha kumenyekana ahaherereye agasozi ka Kanyesheja ya kabiri kateje ibibazo ku wa 11 Kamena 2014 bigatuma haba kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za RDC.

Itsinda rihuriweho n’u Rwanda na RDC rishinzwe gusubizaho imbago ryamaze gutegura ingengo y’imari ya miliyoni 1 n’ibihumbi 122 by’amadorali y’ Amerika (1 122 000$) izatangwa n’ibihugu byombi kandi ikoreshwe mu gusubizaho imbago hagati y’ibihugu byombi aho zari zisanzwe, ndetse hongerwemo n’izindi.

Biteganyijwe ko aya mafaranga azaboneka nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2015 naho imbago zigashyirwaho nyuma y’iminsi 165 amafaranga abonetse.

Sebuharara Syldio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

AHUBWO BAHERE KUMIPAKA YA KERA

laurien yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

N’ikoko birakwiye ko urwanda rusubizwa ubutaka bwarwo nka rucuro,masisi,ijwi nahandi abakoroni badutwaye murakoze

habarurema yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

sharp .yes Congo ikwiye kwemera imbago Kandi na Masisi na Rucuru no Ijwi sake also bikazajya mumbibi zurwanda abari inyuma y`imbibi bazaba abanyarwanda nibanga bazajye kongo babagurireyo amasambu babaubakire yo kukmbibi za Congo ,ndarurangije .ntimuzibeshye niko bimeze.izo X fare zitahe zive hanze zubake urwatubyaye kandi niba banze bazaguma kuba Inturo......................................................

mugabo saiyidi yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

nubundi hahoze ari ahacu abari inyuma ya borne babaye abanyarwanda.

Ndayisenga theogene yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

ubwose abaturage batazemera kuva kuruhande bariho bajya kurundi bizagenda gute?

NIYO JP yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

none ko borne bayishize muri mont goma,abanyekongo batuye hagati aho bazahabwa ubuhe bwenegihugu?

kazihise yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

none ko borne bayishize muri mont goma,abanyekongo batuye hagati aho bazahabwa ubuhe bwenegihugu?

kazihise yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

ikibazo cy’imbago z’u Rwanda na Congo kigomba gukemuka burundu aho kwirirwa twitana ba mwana ku tuntu tudahwitse

karima yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka