Bidasubirwaho, umuhanzi Wizkid agiye kuza mu Rwanda
Umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria yemeje iby’urugendo rwe mu gihugu cy’imisozi igihumbi aho azataramira abakunzi ba muzika mu gitaramo ngarukamwaka cya Mitzing BeerFest.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Wizkid yagize ati “Nkunda Afurika yanjye, ngiye kubanza Tanzania nkurikizeho u Rwanda. Ndaje vuba.”
Benshi mu bafana be bamugaragarije urukundo ndetse bamubwira ko biteguye gutaramana na we.
Biteganyijwe ko igitaramo azaririmbamo kizaba ku itariki 27 Kanama 2016 kikazabera ahitwa Rugende Training Center kandi akazafatanya n’itsinda rya Liquideep ryo muri Afurika y’Epfo mu gususurutsa Abanyakigali.

Wizkid w’imyaka 24, ubusanzwe yitwa Ayodeji Ibrahim Balogun. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe ndetse bubashywe cyane muri Nigeria.
Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ojuelegba, Bad ft Tiwa Savage, Show You the Money, In My Bed ndetse ubu aharawe cyane mu yitwa One Dance ahuriyemo n’umuraperi Drake.

Uyu musore amaze kwegukana ibihembo bikomeye muri muzika nka Channel O Music Video Awards, Nigeria Entertainment Awards, BET Award n’ibindi byinshi.
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye kuza ku umuhungu wa africa kandi akomeze ku shema rya africa natwe tumuri inyuma kandi abahanzi bacu babonereho kuzamura musical nyarwanda bamusaba futuring kko ari iwacu murakoze