RDB yabakijije kwigira mu mashuri ava
Ababyeyi bo mu Kagari ka Kanyove mu Karere ka Nyabihu barashimira RDB yabaruhuriye abana kwigira mu mashuri ava.

Hari kuri uyu wa 19 Kanama 2016 mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba birindwi bw’amashuri RDB yubatse ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kanyove, byuzuye bitwaye abarirwa muri miliyoni 55FRW.
Uhagarariye ababyeyi kuri icyo kigo, Munyentwari Jean Marie Vianney, avuga ko icyo kigo kibafatiye runini kuko kirera abana 1,204 bo mu mashuri abanza na 76 bo mu mashuri y’inshuke.

Aho RDB yubatse ibi byumba birindwi hari hasanzwe ibyumba by’amashuri 18 bishaje cyane bisaba gusimbuzwa, maze isimbuza birindwi muri byo. Ababyeyi bakaba basabye Minisiteri y’Uburezi na RDB ko ibisigaye byazavugururwa.
Makuza Laurent, umwe mu bize ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kanyove mu 1973 akaba ari n’umuyobozi wacyo ubungubu, avuga ko mbere bigiraga mu mashuri ya rukarakara ashaje, ava kandi bakicara ku mabuye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|