Iyi Korali yamamaye mu ndirimbo ‘Warandondoye’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6.2 kuri YouTube, ishima umusaruro w’iki gitaramo yari yateguye itagamije kwishyuza no gushaka amafaranga, dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu.
Intego nyamukuru ngo kwari ukugira ngo abantu bahinduke bave mu byaha, babe aba Kristo, nk’uko byagarutsweho na Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, wavuze ko intego nyamukuru y’iyi korali ari ukubona abantu bahindukira bakakira Yesu Kristo.
Yagize ati: "Icyo twishimira cyane ni ukubona abantu bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo. Intego yacu ni ukugira ngo abantu bamenye Kristo. Ikiguzi cyose cyasabwa twagitanga. Ari nk’ibishoboka abantu bose bakava mu byaha, n’iyo bavuga bati kugira ngo abantu bave mu byaha ni ukwishyura Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku muntu umwe, twayitanga ariko abantu bakava mu byaha, nk’ubusinzi n’ibindi. Twaba dufashije na Leta, Gereza zagira abantu bakeya.”
Mu butumwa bwo gushimira, iyi Korali yagize iti “ Tubashimiye uko mwabanye natwe muri Ndi uwa Kristo Concert, kandi ibyo mwabibye muri uyu murimo, Imana ibibahere imigisha myinshi. Mukomeze kudushyigikira no kudusengera.”
Muri icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, Siloam Choir yaririmbye indirimbo nyinshi zashimishije abakunzi bayo zirimo iyitwa Mu mahanga yose, Mbega Umwungeri, Mbona Ijuru rishya, Ndaririmba, Uruta Sogokuruza, Warandondoye, Ndaririmba Intsinzi, Ndi Uwa Kristo, Nimushime Uwiteka, Kanguka, Mbeg’Umwungeri, Twamurebyeho, n’izindi.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, wigishije ijambo ry’Imana, yasobanuye icyo kuba uwa Kristo bivuze, agaragaza ko umuntu adashobora kugera ku Mana atanyuze kuri Yesu Kristo, amugereranya na kode mpuzamahanga (country code) ikenewe kugira ngo umuntu ahamagare nimero yo mu kindi gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|