Muri Mali bafunguye ikigo mpuzamahanga cy’abarozi n’abapfumu gakondo
I Bamako mu murwa mukuru wa Mali bafunguye Ikigo Mpuzamahanga cy’abarozi gakondo, Centre de Sorcellerie de Bamako.
Inkuru ya Televiziyo yo muri Mali, yanditse kuri screen amagambo agira ati "Noneho imyuga yo kuroga ivuye mu mwijma-la sorcellerie sort du noir."
Umunyamakuru yavuze ko iki kigo cyashyizwe mu igorofa y’amazu agera kuri ane agerekeranye, kigamike "gutuma abapfumu n’abarozi bakora imirimo yabo bisanzuye, kandi badatinya, mbese bafite uburenganzira busesuye."
Uri inyuma y’uyu mushinga, Professeur Mamadou Baboud Diang, umuyobozi w’inama nyafurika w’ubumenyi bwo mu mwijima, President des reseaux des detenteurs des savoir ocultes Africains yagize ati "ubu ni uburyo bwo gutuma umwuga w’ubupfumu n’ubukonikoni utabonwa nk’ikizira. Abapfumu n’abarozi bo kuri uyu mugabane bazajya nahurira hano."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|