Ku kwezi kwa 17 atwite yaciye agahigo ku isi
Wang Shi, Umushinwakazi, yagiye mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi “Guinness World Record” kuko amaze amazi 17 atwite.
Iyi nkuru igaragara ku rubuga rwa internet http://en.people.cn/ kuri uyu wa 16 Kanama 2016, ivuga ko uyu mugore ukomoka mu Ntara ya Hanan yo Hagati “Central Hunan Province” mu Bushinzwa yatwise muri Gashyantare 2015, ariko amezi icyenda arangira m’Ugushyingo 2015 abaganga babona umwana atarageza igihe cyo kuvuka.
Uru rubuga ruvuga ko Wang amaze kubona ko igihe cyo kubyara gikomeje kurenga yafashe umwanzuro wo kuzajya ajya kwisuzumisha buri minsi hagati y’irindwi n’icumi, bigeze ku kwezi kwa cumi na kane (14) abaganga bagiye gufata icyemezo cyo kumubyaza bamubaze basanga umwana atarakura bihagije ku buryo yavuka.
Umugabo wa Wang agira ati “Abahanga bemeza ko hari abagore bashobora kugeza ku mezi 13 batwite, ariko ngo ntibari barigeze babona utwita amazi cumi n’arindwi, bakavuga ko batashobora gusobanura impamvu yabyo”.
Nubwo uwo mubyeyi ufite agahigo “Guinness World Record” ko kumara ayo mezi yose atwite, afite ubuzima bwiza, ubu umwana we arapima ibiro 3 n’amagarama 8, akaba avuga ko yiteguye kubyara bamubaze ku kwezi kwa 18.
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Olala! Uwiteka azamurengere!
Ehhh nibyo reka Abe umunyagahigo!
Mana we!ese ubwo na byo bibaho!Imana imufashe pe
Manawe Nange birantangajepe Ariko Ntakiba Imana Itakizi Mumfashe Tumusengere Nubwo Abashinwa Bakunda Bud Nitumwizerera Azabyaraneza Imana Imufashe
Twibuke ko Turin I vibe bidasanzwe
nibidasanzwe ariko birashoboka imbere y imana
Imana Imube hafi.
ibyobintu biratangaje kumaricyogihe cyose kandi agifite n’ubuzima byiza.Imana izamufashe azabyare neza.
wenda yararozwe
bishobokeko bamuroze! arko uwitekiman imurebe arakomerewe.
biteye ubwoba pe
Imana imube hafi bizatambuke neza