Polisi yarashe ukekwaho iterabwoba arapfa

Polisi y’u Rwanda, yarashe umugabo ukekwaho iterabwoba wari witwaje imbunda yanikingiranye mu nzu mu bice bya Nyarutarama arapfa.

Polisi y'u Rwanda yavuze ko iyi operasiyo yari igendanye no guhiga ibikorwa bijyanye n'iterabwoba.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko iyi operasiyo yari igendanye no guhiga ibikorwa bijyanye n’iterabwoba.

Uwo mugabo wamenyekanye ku mazina ya Channy Mbonigaba, ukomoka mu Karere ka Rubavu, Polisi y’u Rwanda itangaza ko yamurashe igerageza kumufata.

Igikorwa cyo kumufata cyabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 17 Kanama 2016 kimara amasaha hafi atatu, mu gihe yarasanaga n’abapolisi, ndetse umwe muri abo bapolisi akaba yakomeretse.

Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukora iperereza ku bantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwoba yo hanze y’igihugu, ndetse bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko.

Polisi y’u Rwanda ikaba yizeza umutekano usesuye abaturarwanda, by’umwihariko abaturage ba Nyarutarama aho byabereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

police y urwanda niyo gushimirwa cyane

josiane ingabire yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Dushimiye inzego z’Umutekano mu gihugu cyacu kuko zitureberera,Ingabo,Polisi,DASSO N’ABANYARWANDA twese mureke twiyubakire urwatubyaye turwanya abashaka kudusubiza aho twarenze

MUHIRE yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

uyu mugabo niw wizize kuko gutunga intwaro ku buryo utemewen’amategeko ni amakosa. Noneho kandi Polisiyaza kumufata akarasana nayo!ahaaa! Uruhare rwacu nk’abaturage rero ni uguha amakuru inzego z’umutekano zacu kugira ngo dufatanye kwibungabungira umutekano twirinda bariya bagizi ba nabi.

kalisa ally yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Polisi yacu ihora idukangurira ko nta munyarwanda wemerewe gutunga imbunda,iyo uyitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ukanarasa abashinzwe umutekano biba bisobanuye ko udashakira abanyarwanda amahoro.Nta terabwoba mu rwanda

Rutabana Yves yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka