Ifiriti y’Uruganda rw’Ibirayi rwa Nyabihu ku isoko
Nyuma y’amezi asaga ane Uruganda rw’Ibirayi rwa “Nyabihu Potato Company” ruhagaze kubwo kubura ambalaje rupfunyikamo ibyakozwe rwongeye gufungura imiryago.

Hakizimana Evariste uruyobora, avuga ko kuva muri Werurwe 2016 rugitangira rwahise ruhagarara gukora bitewe n’ikibazo cya Amballage zabugenewe zo gupfunyika ibyo rukora, zemewe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge, RBS, ndetse na REMA, ishinzwe ibidukikije.
Mu ntangiriro za Kanama 2016, uruganda rwongeye gusubukura imirimo kuko ikibazo cya cyari cyakemutse.
Hakizimana agira ati “Twashatse ku isoko ry’imbere mu gihugu tubura campany n’imwe ishobora kuzikora, tubona uruganda mu Buholandi rushobora kuzikora kuko bisaba ko ziba zujuje ubuziranenge.”

Urwo ruganda ngo rwabahaye igihe cy’amezi abiri ngo rube rwazikoze mu buryo bwifuzwa zisohorwe.
Akomeza avuga ko zabonetse mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2016 bituma batangira mu ntangiriro za Kanama 2016.
Ati “Izo twatumije zirahagije zishobora gukora mu gihe cy’amezi ane. Zari zifite uburebure bwa kirometero 20. Ni nyinshi.”

Yongeraho ko bazajya baba bafite ibihunitse byamara amezi abiri ku buryo nta cyuho cya amaballage cyabaho. Ngo ntibizajya binarushya kuko imirimo y’ibanze yarangiye, ku buryo zizajya zihita zisohorwa mu mashini zishyirwa mu ndege zikazanwa.
Nubwo uru ruganda rwongeye gukora, umusaruro w’ibirayi rutunganya ngo uracyari mucye kuko rutunganya ibyitwa Kinigi. Kuri ubu bikaba bikurwa ahitwa Kintobo muri Nyabihu.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 9 ku munsi ariko ubu rutunganya ibiro bibarirwa muri 500 ku munsi bitewe no kubura ibirayi, ku buryo kuri ubu babikura mu bahinzi ku mafaranga 300 ku kilo.
Rutangiranye abakozi 20 ngo baziyongera uko ruzagenda rukora. Rutunganya ibirayi ku buryo butandukanye ariko rugakora by’umwihariko ifiriti z’amoko atandakanye “Chips”.
Nubwo agapaki kamwe ka 100gr kagura amafaranga 1,000, Umuyobozi warwo avuga ko batazabura abaguzi kuko hari n’abamaze gusaba kubahagararira i Goma, i Rubavu, i Kigali n’ahandi.

Uruganda rw’Ibirayi rwa Nyabihu rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
muzakoreshe níbijumba níbitoki kuko ahandi barabikora kandi byo umusaruro urahari. Muzarebe abo mugirananabo amasezerano babihinga
Wow that you Rwandans for this great achievement. mukomereze aho naziriya amballage nazo turzikorere, abakora plastics please mugerageze aya mafaranga atongera gusohoka. abahinzi b’ibirayi igisubizo cyanyu cyabonetse. mwongere umusaruro uruganda rukore turusheho gutera imbere. Nabatabyemera ibikorwa bizabemeza.
Wow that you Rwandans for this great achievement. mukomereze aho naziriya amballage nazo turzikorere, abakora plastics please mugerageze aya mafaranga atongera gusohoka. abahinzi b’ibirayi igisubizo cyanyu cyabonetse. mwongere umusaruro uruganda rukore turusheho gutera imbere. Nabatabyemera ibikorwa bizabemeza.