Club “Imboni zarwo” irizeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Club “Imboni zarwo” iratangaza ko batazategereza integanyanyigisho rusange ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu mashuri kuko babitangiye.

Umuhuzabikorwa wa Club “Imboni zarwo” y’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Kwizera Jean Pierre, avuga ko kuba u Rwanda rufite amahoro uyu munsi, bigomba gutuma abantu batekereza ku byakomeza kuyasigasira, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba ari imwe mu nzira zo guhangana n’ibyakongera kubuza igihugu amahoro.
Kwizera avuga ko nk’abanyeshuri ba kaminuza bizeye guhangana no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu muryango nyarwanda bafatanyije n’izindi nzego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta n’ubwo bitashoboka aka kanya.

Agira ati “Ntabwo byoroshye aka kanya ngo impinduka iboneke kuko ari ibintu byafashe igihe kubyinjiza mu bantu ariko tuzi ko gake gake tuzashobora gutanga umusanzu wacu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Dusabamahoro Clarisse, umwe mu baganirijwe n’abagize “Imboni zarwo”, yavuze ko iby’ababyeyi bakoze byatumye u Rwanda ruhura n’ibibazo ku buryo ushaka amahoro yagendera ku bitekerezo bishya.
Ati “Njyewe nsanga iby’ababyeyi bacu bakoze tutabigenderaho kuko natwe turasobanutse tuzi kumva biroroshye guhindura imyumvire kuko twebwe turashaka kubaka icyizere cyiza cy’igihugu.”

Kayitesi Beatha Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, avuga ko integanyanyigisho zikiri ikibazo koko, ariko ko hari icyizere cy’uko zizaboneka vuba bikorohereza abashaka bose kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti.
Ati “Imyaka y’aba bana igaragara ko Jenoside yabaye bataravuka, ni ingenzi cyane kubasobanurira icyo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari byo kugira ngo bamenye ibyo barwanana byo, ariko turizera ko ababishinzwe bari kubikurikirana ku buryo zizaboneka vuba.”
Baba Ibuka mu Karere ka Muhanga n’Imboni zarwo bemeza ko kuba integanyanyigisho zitaraboneka bitahagarika gahunda yo kuganira no kwigisha ayo mateka kuko abayabayemo bahari kandi bakaba bazi kuyigisha, ari na yo mpamvu abanyeshuri ba Kaminuza biyemeje kumanuka gutanga ubumenyi bwabo.
Ohereza igitekerezo
|
club imbonizarwo iyi nintambwe ikomeye iteye mu gufasha u Rwanda gushyira mubikorwa gahunda yo kurwanya genocide ideology. courage
Tuyamagane yogatsrwa
nkurubyiruko twese twiga mumashuri twaridukwiye gutera ikirenge mu cya club Imboni zarwo kuko ejo heza hurwanda nitwe hareba nitwe cyerekezo cyurwanda mukubaka urwanda ruzira amacakubiri