Bateguye miliyari 2Frw z’ingengo y’imari azaha abaturage imirimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko amafaranga asaga 40% mu yagenewe ibikorwa by’ubukungu, azagarukira abaturage binyuze mu guhabwa imirimo.

Imirimo myinshi izatangwa n'iyo kubaka, kuko akarere gafite imishinga myinshi irimo n'isoko ry'akarere.
Imirimo myinshi izatangwa n’iyo kubaka, kuko akarere gafite imishinga myinshi irimo n’isoko ry’akarere.

Mu ngengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2016-2017, Akarere ka Nyaruguru kagaragaza ko miliyari 5,4Frw angana na 42% by’ingengo y’imari yose ariyo azakoreshwa mu bikorwa by’ubukungu.

Umunyamabnga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru Egide Kayitasire, avuga ko miliyari ebyri z’ayo yagenewe ibikorwa by;ubukungu azakoreshwa mu guha imirimo abaturage.

Agira ati “Umwihariko urimo ni uko imirimo yose yakorwa n’abaturage aribo tuzaha isoko. Yaba iyo gukora imihanda, amaterasi n’indi yose tuzaha isoko abaturage.”

Kayitasire avuga ko ubu ari uburyo bwo kugira ngo umuturage yiyumvemo ingengo y’imari, anumve ko ari iye, bityo n’amafaranga yabonye mu bikorwa yakoze amufashe kwiteza imbere.

Ati “Iyo ufashe amafaranga agera kuri miliyari 2Frw muri miliyari zisaga 5Frw ukayaha abaturage, tuba twumva ko n’umuturage ya ngengo y’imari yamugezeho. Ya mafaranga yabonye akamufasha kwiteza imbere.”

Abaturage bavuga ko bashimishijwe no kuba ibikorwa by’iterambere byaratekerejweho bikanahabwa ingengo y’imari bavuga ko ishimishije, kuko basanga hari ibikorwa bizakorerwa mu mirenge yabo kandi bari bakeneye.

Ntaganira Valens wo mu Murenge wa Ngoma, avuga ko Umurenge wabo uzubakwamo ivuriro, ibyo bikazabaha aho kwivuza ariko n’abazarikoraho bakazabona amafaranga.

Ati “Tuzabona poste de santé,izaza isanga insi yari ihari kandi twari tuyikeneye.”

Icyakora hari abandi baturage bavuga ko ubutaha ibikorwa by’iterambere byazongererwa ingeno y’imari, kuko ngo akarere kabo kari mu dufite ibikorwa bike by’iterambere.

Ingengo y’imari yose izakoreshwa mu 2016-2017 mu Karere ka Nyaruguru inagana na miliyari 12,749,683,824Frw.

Ibikorwa by’iterambere bifite 42,97% by’iyi ngengo y’imari bingana na miliyari 5,478,259,786Frw, naho ibindi bikorwa bikagira 57,03%, bingana na miliyari 7,771,423,638Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyaruguru murasobanutse

DUSINGIZIMANA MOISE yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka