Amb. Habyalimana agiye guhagararira u Rwanda muri Centre Afrique

Perezida wa Repubulika ya Centre Afrique Faustin Archange Touadera yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Jean Baptiste Habyalimana guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. Habyalimana yakiriwe mu Ngoro y'Umukuru w'igihugu i Bangui.
Amb. Habyalimana yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu i Bangui.

Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, nibwo Perezida Touadera yakiriye Ambasaderi Habyalimana mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui.

Mu kiganiro gito bagiranye, Perezida Touadera yagize ati “U Rwanda na Centre Afrique byishimira umubano ntangarugero bifitanye, ndetse ukwiye gushimangirwa no mu nzego zose.”

Yanashimye kandi ubupfura, ubutwari n’umuco bikomeje kuranga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, avuga ko ibi ari muri bimwe mu byo bigira ku Rwanda umunsi ku w’undi.

Amb. Habyalimana agiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Amb. Habyalimana agiye gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Ambasaderi Habyalimana yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri iki gihugu gisanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Yizeje Perezida Touadera ko azakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Avuga kandi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano wungure abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka