Abingingirwaga gukorerwa amaterasi ubu basigaye babyisabira

Abaturage b’I Rambura mu kagari ka Rugamba basaba ko bakorerwa amaterasi nyuma y’uko aho ayakozwe yatanze umusaruro ufatika.

Ni nyuma y’aho umushinga LWH wa MINAGRI ukoze amaterasi kuri hegitari 697 mu murenge wa Rambura yatanze umusaruro mu kurwanya isuri no kongera umusaruro.
Impinduka yagize zikaba zituma aho atakozwe I Rambura basigaye bayisabira,nyamara atangira gukorwa benshi baringingirwaga kuyakorerwa.

Bitewe n'akamaro k'amaterasi abingingirwaga gukorerwa amaterasi i Nyabihu ubu basigaye babyisabira
Bitewe n’akamaro k’amaterasi abingingirwaga gukorerwa amaterasi i Nyabihu ubu basigaye babyisabira

Karigirwa Jean Marie Vianney ni umuturage wo mu Kagari ka Rugamba Umudugudu wa Kibumbiro avuga ko amaterasi i Rambura atageze I Rugamba nyamara kandi barabonye yaragize akamaro gakomeye mu kurwanya isuri no kongera kuho yakozwe.

Akaba ariho ahera asaba ko mu kagari k’iwabo naho yahakorwa,iki cyifuzo kikaba abaturage b’aka gace bakaba barakigejeje ku murenge.

Yagize ati “Isuri yajyaga yibasira imisozi y’iyo ruguru ikayimanura none ubu kubera amaterasi yaje nta kibazo turahinga ifumbire ikagumamo bikera. Aho umuntu yasaruraga imifuka itatu asigaye ahasarura itandatu cyangwa irindwi.”

Karigirwa yongeyeho ati “I Rugamba, ni agace batarakora twifuza ko badukoreramo amaterasi.”

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura Gasana Thomas avuga ko kizwi kandi ko bakigejeje ku karere no ku mushinga LWH wabakoreye amaterasi kuri ha ahatandukanye.

Bitewe n’ibiza byo muri Mata ngo umushinga ukaba uri gusana amaterasi yangijwe nabyo,aho bizeye ko nurangiza uzanagera I Rugamba aho abaturage bayifuza.
Yagize ati “Hari akagari kagifite ibibazo by’isuri ka Rugamba. Dukomeje gusaba ngo turebe naho niba bahadukorera.”

Kuri iki kibazo,umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste yagize ati “Icyo umuntu yatangira ashima ni icyo cyifuzo cy’abaturage kuko niba ubwabo basigaye babyisabira ni intambwe ikomeye.Kuko nk’uko mubizi ajya gutangira gukorwa byabanje kutumvikana neza mu baturage.”

Yongeraho ko mu murenge wa Rambura hamaze gukorwa amaterasi mu tugari 5 muri 6 tuwugize.

Aka Rugamba gasigaye kakaba gashobora kuzakorwa kuko umushinga wakoze amaterasi wari warakagezemo ukagapima,bikaba bizwi ko ari ha 59 zikenewe gukorwa,igitegerejwe akaba ari amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka