Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, haraza gukinirwa umukino w’ikirarane uza guhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino uza kuba wakirwa n’ikipe ya Rayon Sports.

Mu gihe ino Shampiona igana ku musozo, ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu makipe afite bamwe mu bakinnyi bayifatiye runini bari kurangiza amasezerano yabo, by’umwihariko harimo umukinnyi Kwizera Pierrot ndetse na Imanishimwe Emmanuel wakomeje gushakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu kiganiro gito twagiranye n’Umunyabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier, yadutangarije ko uyu mukino bagomba kuwushyiramo ingufu avuga ko basaba abafana kuba baza ari benshi bakareba uko bakongera amafaranga yo kugumana abakinnyi babafashije cyane muri iyi Shampiona ndetse bakanabafasha kwegukana igikombe cy’Amahoro.
Yagize ati " Ni byo gahunda ni ugushaka uko twagumana aba bakinnyi, abafana turabasaba ko bagiramo uruhare nk’uko basanzwe babikora"
Uyu mukino wa Rayon Sports na Kiyovu uratangira ku i Saa Cyenda n’igice aho kwinjira biteganijwe ko biza kuba ari 5000Frws, 3000Frws na 2000Frws ahasigaye hose.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Oh Rayon turagushigikiye,twese hamwe tuzahurire kuri Stade I Nyamirambo Abareyo Sport bagomba gutanga nibura hejuru ya bitanu uyabuze agatanga bitanu,murakoze.
pierott ntaducike tu.