Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu Bisesero yahawe amazu
Imiryango 10 y’abarokotse Jenoside mu Bisesero, Umurenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi ku wa 08 Nyakanga 2016 yashyikirijwe amzu yubakiwe na Good News International.

Mukankaka Bernedette, umukobwa w’impfubyi ufite abandi arera akaba umwe mu bashyikirijwe inzu, avuga ko akurikije ubuzima yabagamo, atiyumvishaga ko ashobora kuba mu nzu nk’iyo yahawe dore ku buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 6 n’ibihumbi 600FRW.
Ati “Sinashoboraga gutekereza ko nshobora kuva mu nzu yendaga kungwaho nkajya mu nzu nk’iyi mpawe, mfite abana mpagarariye bari ku ishuri nibaza bazajya babona aho barara kandi bazatungurwa, n’abandi bana b’impfubyi benshi ni njye baza basanga, bazajya babona aho barara. ”
Uwitwa Nzabitega Emmanuel, we ati “Ndishimye birenze kwishima, nijoro icyakomaga navugaga nti inzu igiye kungwaho, umuyaga wahuha nti karabaye, ariko Imana ishimwe ngiye kujya ndyama nsinzire.”

Benjamin Kayumba, Umuyobozi w’umuryango ufasha abana, abapfakazi n’abatishoboye (Good News international) mu Rwanda, avuga ko batekereje gufasha abanya-Bisesero nyuma yo kumenya akaga bahuye na ko.
Ati “Twumvise amateka y’abarokotse mu Bisesero n’uburyo amazu babayemo yagiye asenyuka kuko ngo yagiye yubakwa ari ubutabazi bwihuse, dusanga hari mu hantu tugomba kugeza ubufasha bwacu kuko bababaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocelle, yashimye ubu bufasha, yizeza n’abandi batarubakirwa ko akarere kagiye gutangira igikorwa cyo kubasanira ndetse no kubakira abafite inzu bigaragara ko zidashobora gusanwa.

Uyu muryango, na wo ufite gahunda yo gukomeza kubakira abandi mu byiciro bitandukanye, bityo hakaba hanakozwe umuganda wo gusiza no gutunda bimwe mu bikoresho by’ibanze bizifashishwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Felecitationn Ben Kayumba.Imana ikomeze kugufasha umuryango wawe utere imbere ukomeze gufasha abacitse ku icumu batishoboye