Hoteli ya mbere ku Kiyaga cya Burera yuzuye

“Burera Beach Resort Hotel” yubakwaga ku Kiyaga cya Burera yuzuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukaba butangaza ko buri mu myiteguro ngo itangire kwakira abahagana.

Iyi ni yo hotel ya mbere yubatswe ku Kiyaga cya Burera.
Iyi ni yo hotel ya mbere yubatswe ku Kiyaga cya Burera.

Iyi iherereye ahitwa mu Gitare, mu Murenge wa Kagogo, ku nkombe z’Ikiyaga cya Burera. Iyo ugeze aho yubatse ubona inyubako zayo zaruzuye ndetse no hanze mu busitari hakoze neza.

Habumuremyi Evariste, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Ubukungu, atangaza ko iyo Hoteli yuzuye. Hasigaye gushyiramo ibikoresho igatangira gukora.

Agira ati “Yaruzuye! Igice cya mbere cyari icyo kuyubaka ikuzura, ubwo igikurikiraho ni ugushyiramo ibikoresho, muri iyi ngengo y’imari (2016-2017), ni byo tugiye gukurikizaho.” Gusa ariko ntavuga igihe ibyo bikoresho bizashyirirwamo igatangira gukora.

Ubusanzwe akarere ntigakora ibijyanye n’ubucuruzi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko bazayegurira abikorera, bakayishoramo imari, bakaba ari bo bayikoreramo.

Burera Beach Resort Hotel ifite n'icyuma cyiza kizajya cyakira inama zitandukanye.
Burera Beach Resort Hotel ifite n’icyuma cyiza kizajya cyakira inama zitandukanye.

Akarere ka Burera ngo kayubatse kugira ngo gatinyure abandi bikorera bahafite ibibanza bityo na bo batangire kubyubaka.

Abikorera bo muri ako karere bahamya ko biteguye gukorera muri “Burera Beach Resort Hotel” kuko ngo batangiye no gukusanya amafaranga; nk’uko Nizeyimana Evariste, uhagarariye abikorera bo mu kaKrere ka Burera, abisobanura.

Agira ati “Abikorera turashaka kuyegukana, akarere tukagakodesha cyangwa se tugatanga imigabane, Hoteli tukayegukana ikaba iyacu nk’abikorera ba Burera. Amafaranga ari muri twe nta handi!”

Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko iyo Hoteli izabakura mu bukene. Bahamya ko ubwo yubakwaga yabahaye akazi bakikenura.

Yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Burera neza.
Yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera neza.

Hagumimana Cyprien, umwe muri abo baturage, avuga ko usibye kubaha akazi, bizeye ko izajya ibagurira, ku giciro cyiza, umusaruro w’imyaka itandukanye beza irimo ibirayi, ibishyimbo, n’ibitoki ubusanzwe bagurishaga bahenzwe.

“Burera Beach Resort Hotel” izuzura neza itwaye abarirwa muri miliyoni 500Frw. Yubatswe kugira ngo ijye yakira abakerarugendo basura ibyiza nyaburanga biri mu Karere ka Burera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bashakisha uyikoreramo akazaba ari we uyiguriramo ibikoresho bijyanye n’urwego(inyenyeri)igomba kubamo. Inyubako ni kimwe mu bikurura abakerarugendo ariko ibiyitatse bigira uruhare runini mu kunezeza abayigana. Ikindi he kubaho amaranga-mutima bazakoreshe ipiganwa mu nzobere zo gucunga ibijyanye n’ubukerarugendo maze uzahiga abandi ahabwe kuyibyaza umusaruro utubutse ku mpande zose.

Viateur yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka