Biyubakiye ibiro by’akagari bihagaze miliyoni 25Frw
Abatuye Akagali ka Rutonge gaherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bujuje ibiro by’akagari bivuye mu ngufu n’amafaranga byabo.

Habiyaremye Jean D’Amour umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, avuga ko bakoze ubukangurambaga ku baturage, babasaba umusanzu mu kwiyubakira ibiro bazajya bakemurirwamo ibibazo.
Agira ati “Twiyubakiye akagari kanini dukemuriramo ibibazo by’abaturage. Twashyizemo ibiro by’abunzi, ibiro byo kuboneza urubyaro n’ibindi, kuko izo ni serivisi abaturage bakenera ku bwinshi.”
Avuga ko buri mwaka w’ingengo y’imari biha ibyo bazakora mu mihigo, ariko bakagira n’indi mishinga biyemeza ku ruhande ibafasha gutera imbere. Avuga ko banateganya kwiyubakira ibiro byo gukoreramo muri buri mudugudu, kugira ngo ibibazo by’abaturage bijye bikemuka ku gihe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko aba baturage bagaragaje ko bavugisha ibikorwa kuruta amagambo, bitwe n’uko ibibazo byinshi ari bo babishakira ibisubizo.
Ati “Ibyo bakora birivugira n’impumyi yabibona, ndabashimira cyane byimazeyo kuko ari intangarugero mu tundi tugari twose turenga 400 tugize iyi Ntara y’Amajyaruguru.”
Guverineri Bosenibamwe asaba n’utundi tugari two muri iyi Ntara kwigira ibikorwa kuri aka kagari, kuko bamwe bumva ko bidashoboka nk’abaturage ubwabo gukora imishinga ifatika badategereje gusa inkunga.
Abaturage ba Rutonde bashimirwa kandi ibikorwa byinshi birimo ubuhinzi bw’urutoki ruvuguruye ku buso bunini, no kuba barabashije gukusanya angana n’ibihumbi 600Frw bakigurira sonorizasiyo y’akagari.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mwarakoze gukora neza muri intwari
kbs! turi intore ntago turi intoraguramayugi! ubu nibiro byumudugudu wa Nyamireme tumaze kuwuzuza