Kuri uyu wa kane haraza kuba hasubukurwa imwe mu mikino ya Shampiona y’icyiciro cya mbere itarabereye igihe, aho Rayon Sports iza kwerekeza i Muhanga, naho Mukura nayo ikaza gukina na Marines i Rubavu.

Mu mukino uza guhuza ikipe ya Muhanga (yamaze no gusubira mu cyiciro cya kabiri) na Rayon Sports, biteganijwe ko Rayon Sports ishobora guha umwanya bamwe mu bakinnyi batabashije kubona amahirwe yo gukina imikino myinshi ya Shampiona nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Bamwe mu bakinnyi bashobora kuza kwifashishwa muri Rayon Sports batari basanzwe babanzamo harimo umunyezamu Bashunga Abouba, Nzayisenga Jean d’Amour uzwi ku izina rya Mayor, Kanamugire Moses, Mugenzi Cedrick, Irambona Eric, Nsengiyumva Moustapha na Ndacyayisenga Alexis.


Mu bakinnyi bashobora kutifashishwa muri uyu mukino harimo Manzi Thierry ukina nka myugariro, ndetse na Nshuti Dominique Savio batagaragaye cyane mu myitozo y’iki cyumweru, mu gihe abandi bakinnyi basanzwe bose ba Rayon Sports bahari.
Uko imikino ya Shampiona isigaye izakinwa
Ku wa kane taliki ya 07 Nyakanga 2016
AS Muhanga vs Rayon Sports (Stade Muhanga)
Marines vs Mukura (Rubavu)
Ku cyumweru taliki ya 10 Nyakanga 2016
SC Kiyovu vs Rayon Sports (Stade Mumena)
Police Fc vs Marines Fc (Stade Kicukiro)
Etincelles vs Bugesera (Stade Umuganda)
Ku wa Gatatu taliki ya 13 Nyakanga 2016
Espoir Fc vs Rayon Sports (Rusizi)
Ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016
Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
SC Kiyovu vs AS Muhanga (Stade Mumena)
Police FC vs Etincelles Fc (Stade Kicukiro)
Espoir FC vs Gicumbi Fc (Rusizi)
APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)
Amagaju Fc vs Sunrise FC (Nyamagabe)
Rwamagana City FC vs Marines Fc (Rwamagana Police Pitch)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Nyakinama)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|