
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo guhusha Penaliti ebyiri mu mukino yakiniye i Muhanga, irangije umukino itsinzwe 1-0 cyatsinzwe na Jean de Dieu Akayezu uzwi ku izina rya Welbeck.

Rayon Sports muri uyu mukino yari yabanjemo bamwe mu bakinnyi batakoreshejwe muri iyi Shampiona, aho abenshi yarabaruhukije.
Abo yabanjemo: Bashunga Abouba, Tubane James, Munezero Fiston, Niyonkuru Djuma Radjou, Imanishimwe Emmauel (wasimbwe na Kanamugire Moses), Mugheni Fabrice, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin (wasimbuwe na Ndacyayisenga Alexis, Nsengiyumva Moustapha (wasimbuwe na Manishimwe Djabel) na Davis Kasirye.

Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba isigaje imikino 3 itazagira icyo iyifasha kuko APR Fc yamaze kwegukana igikombe, ikazagishyikirizwa ku cyumweru taliki ya 17 Nyakanga 2016 imaze gukina na AS Kigali
National Football League
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
RAYON URANKOZE
Ubundi se Rayon yari yizeye iki?APR Oyeeeee!!!!!!
OOO rayon irasebye tu izongere yirarire APR Oyeeeeeeee
Rayon se kandi bite? genda Muhanga burya urakagabo pee! hhhhhhh APR Oyeeeeeeeeee....
Mbega agahinda!!!!
Mbega byiza , rayon oyee,
inkuru nziza yumunsi ni iyi ahubwo.
Erega kuva na kera ntijya ishimwa 2.
Nibindi izabyangiza.