Babangamiwe n’ibitera bikunze kubonera ibihingwa

Abaturiye Parike y’Akagera mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi i Kayonza baravuga ko ikibazo cy’ibitera bibonera cyabaye agatereranzamba.

N’ubwo iyo Parike yazitiwe hari inyamaswa nk’ibitera zisimbuka uruzitiro zikirara mu mirima y’abaturage zikabonera, hakiyongeraho n’izindi zasigaye hanze y’uruzitiro nk’impongo n’ingurube z’ishyamba, kandi icyo kibazo ngo kimaze igihe kinini ariko cyaburiwe umuti.

Ibitera bisohoka muri Parike bikajya konera abaturage kandi ngo bisuzugura abagore kuko byirukana abagiye kubirinda
Ibitera bisohoka muri Parike bikajya konera abaturage kandi ngo bisuzugura abagore kuko byirukana abagiye kubirinda

Kagabirwa Annet ati “Ibitera, impongo n’ingurube biratwonera ubu urebye nta kintu dusarura. Birajya ku myumbati bigatigisa bikawukuramo, ntibisiga ikigori, ikirayi mu butaka birakura, mbese twarashobewe”

Abaturage bavuga ko bagejeje iki kibazo ku buyobozi incuro nyinshi, ariko igisubizo bagiye bahabwa ngo ni icyo kurinda ibyo bitera babyirukana mu mirima ya bo. Abo byoneye na bo ngo ntacyo bafashwa iyo bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi nk’uko Bernard Nduwayezu abivuga.

Ati “Iyo tubibwiye abayobozi baratubwira ngo ntabwo ibitera byishyurirwa muzajye mubyirukana kandi ntako umuntu atagira. Usanga umugabo ajyayo agasimburanwa n’umugore ntitugire ikindi dukora”

Abagore n’abana bajya kurinda imirima yabo ngo ibitera bitabonera birabasuzugura bikabirukankana nk’uko bivugwa na Mukamurenzi umwe mu bahinga aho.

Kagabirwa yungamo ati “Njye nabirinzeho ariko binsaba kujyayo nambaye ipantaro y’umugabo wanjye n’ikote n’ingofero kugira ngo zitambona ndi umugore zikansuzugura. Uzi ukuntu zisuzugura abagore? Cyane cyane ibitera ni byo bituzengereje”.

Aba baturage bavuga ko iyo bishyuje ibyo bonewe babwirwa ko ibitera bitishyurirwa bagasabwa kujya babyirukana mu mirima
Aba baturage bavuga ko iyo bishyuje ibyo bonewe babwirwa ko ibitera bitishyurirwa bagasabwa kujya babyirukana mu mirima

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Uwibambe Consolee, asa n’udahuza n’aba baturage ku buremere bw’iki kibazo. Abaturage bavuga babimenyesha abayobozi ariko ntihagire igikorwa.

Uruzitiro rwa Parike y’Akagera rwashyizweho mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inyamaswa zari zarayogoje abaturiye iyo Parike.

Ubusanzwe umuturage wonewe n’inyamaswa za Parike y’Akagera abimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bukajya gupima ubuso yonewe, hanyuma hagakorwa raporo yoherezwa mu kigo cy’igihugu cy’ingurane (Special Guarantee Fund) cyishyura abangirijwe n’inyamaswa.

Abaturage b’i Buhabwa bo bavuga ko iyo bonewe n’ibitera batemererwa kwishyuza, bagasaba ko na bo bajya bishyurwa cyangwa hagashakwa uburyo bwo kubikumira bikajya biguma muri Parike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka