Abatuye mu Murenge wa Kigembe muri Gisagara baremeza ko umusaruro wabo wa Kawa wiyongereye, nyuma yo kwitabira gukoresha ifumbire, bikanatuma inganda zabo zibona umusaruro.
Perezida Kagame uri mu ruziduko mu Karere ka Rubavu, yifatanyije nabo mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi mbere yo kuganira na bo.
Abakozi bakorera kuri kontaro muri kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko bategereje imishahara y’ukwezi kwa Gashyantare ariko amaso yaheze mu kirere.
Ubushakashatsi bw’Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR) bwashojwe muri 2015, buvuga ko abacuruzi muri Nyabugogo batewe impungege n’imyuzure ihaba buri mwaka.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Meshimana Gerardine yasabye imiryango 50 yahawe inka n’Uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe kuzorora bagakamira abana amata.
Mu kiganiro cy’amasaha atatu Perezida Kagame yagiranye n’abavuga rikijyana mu Karere ka Rubavu, yongeye kunenga abayobozi badindiza gahunda z’iterambere.
Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo rurabakangurira gukorera hamwe bityo bibarinde amakosa ashobora gutuma badaha servisi nziza abarwayi.
Kuri Stade Anjalay yo mu birwa bya Maurice,Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma ,maze McKinstry na Kapiteni Haruna batangaza ko hari icyizere cyo kwegukana amanota atatu.
Abaturage bimuwe muri Gishwati ubutaka bwabo bugakoreshwa mu gutunganya ishyamba rya Gishwati bongeye kusaba Perezida Kagame kubafasha bakabona ingurane z’imitungo yabo.
Perezida Kagame wasuye Akarere ka Rubavu akaganira n’abaturage, yabajije abayobozi b’akarere impamvu amashuri yubakwa ariko abana ntibayajyemo.
Perezida Kagame asaba Abanyarwanda kwirinda ibibatandukanya, ahubwo bagashyira hamwe bakoresheje aho baturuka nibyo batekereza.
Ku isaha ya 11h30 nibwo Perezida Kagame yageze mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende.
Mu cyumweru kimwe inka 20 harimo n’izatanzwe muri Girinka zafashwe zijyanywe kubagwa mu Karere ka Rubavu binyuranyije n’amategeko.
Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu birwa bya Maurice mu rukererera rwo kuri uyu wa gatanu,aho igomba gukina n’iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu
Jacqueline Kamanzi Masabo wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minsitieri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko, agiye kongera ingufu mu kurwanya ikibazo cy’abana bo mu muhanda.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizigisha ubuhanga mu kunoza imitangire y’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gẻrardine, avuga ko umubare w’abana bafite imirire mibi uzaba wagabanutse bigaragara muri 2018 nk’uko biteganyijwe muri EDPRSII.
Ishami ry’ikigega nyafurika gishinzwe iterambere, FAGACE ryafunguwe i Kigali (mu nyubako ya RSSB) mu rwego rwo kujya gitanga inguzanyo ku bafite imishinga y’iterambere.
Perezida Kagame arasaba abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukora neza kandi bakuzuzanya, kuko aribyo bizabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Innocet Buregeye usanzwe amenyerewe mu bugeni Nyarwanda ari gutegura imurika rifite insanganyamatsiko yo gufasha abantu gutekerezanya umutima nama.
Umurwanyi wa FDLR yasize ubuzima mu gitero aba barwanyi bagabye ku Ngabo z’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016.
Abatuye mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana ngo barembejwe n’ubujura buhamaze iminsi.
Mu rutonde rw’abakinnyi 18 berekeza mu birwa bya Maurice gukina umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu,umutoza McKinstry yakoze impinduka benshi batari biteze
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aranenga Ikigo cy’Igihugu giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kidakemura ibibazo by’imbuto nziza abahinzi bakeneye.
Abaturage bakina amarushanwa ya “Umurenge Kagame Cup”, barasaba ubuyobozi buyategura kurushaho kunoza imitegurire yayo.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko agiye guhangana n’abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo bikadindiza iterambere ry’abaturage.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru aho agiye gusura abaturage b’aka karere no kuganira na bo.
Umuryango wa Nzamurambaho Fidella wahungiye muri Cameroun waguye mu kantu bamubonye aje kubasura nyuma y’imyaka 22 bazi ko yitabye Imana.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe iteganyagihe wizihijwe isi ishyushye ku rugero rurengeje degre 1°C, kuva mu gihe inganda zatangizwaga mu myaka 1880-1899.
Inka eshatu, mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Giseri, mu Murenge wa Gashanda, ho mu Karere ka Ngoma zishwe zishinyaguriwe n’abantu bataramenyekana.
Hatangishaka Emile, wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, yafashwe n’abamotari agemuye ibiro 10 by’urumogi ariko we avuga ko yari mu kiraka cyo kubigeza i Kabuga.
Minisitiri wa Minisiteri yo Gucyura Impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine, arasaba Plan International Rwanda kwita ku mwana, idasize abo mu muryango we bose.
Abavuye ku rugerero bamugariye ku rugamba basaba abantu kubaha izina “Inkeragutabara”, bakareka no kuryitiranya n’abakora amarondo bagaragara mu bikorwa by’urugomo.
Mu isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizabera i Kigali taliki ya 22/05/2016,sosiyete ya MTN yatanze inkunga ya Milioni 69 z’amanyarwanda
Abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba baravuga ko imbuto y’imyumbati bahinze yabarumbiye, bitewe n’impamvu bataramenya.
Umuyobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA),yavuze ko gutinda kwishyura abagenerwabikorwa ba VUP bigiye kurandurwa.
Ababoshyi b’uduseke bo mu Karere ka Ruhango barasaba kuvuganirwa ku mushoramari ubagurira uduseke kuko ngo hashize amezi atandatu batishyurwa.
Ubushinwa bugiye kubakira u Rwanda inyubako nini izatwara miliyoni 26,5 z’amadolari ya Amerika, ikazaba irimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, izindi minisiteri n’ibigo bya Leta byakoreraga mu nzu z’inkodeshanyo.
Gahunda Akarere ka Ngoma katangije yiswe “Igiti cy’igisubizo” igamije korohereza abaturage bafite ibibazo, imaze gukemurira abarenga 500 bari bafite ibibazo.
Abatuye mu Murenge wa Manihira uri Rutsiro barinubira ko abayobozi babaka ruswa yiswe “ikiziriko” kugira ngo bahabwe inka za Girinka.
Umushinga uzwi nk’Indashyikirwa w’Umuryango Rwanda Women’s Network, urimo gufasha imiryango yo mu Karere ka Bugesera kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bamaze kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere, bavuga ko ubuso buto bw’ubutaka butakiri imbogamizi mu kubona umusaruro mwinshi, mu gihe babukoresheje neza.
Abakorerabushake ba Croix Rouge mu Karere ka Kirehe baravuga ko bagiye kongera ibikorwa by’ubujyanama ku ihungabana nyuma y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango ku matariki 21 na 22 Werurwe 2016.
Mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi, habonetse imibiri ibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, aravuga ko Abanyarwanda bataramenya gucunga neza amazi, bityo Leta ikaba yarashyize ingufu mu mishinga migari ijyanye no kuyabyaza umusaruro.
Bamwe mu bakecuru b’incike bo mu murenge wa Musange muri Nyamagabe, babana n’amatungo mu nzu bitewe n’uko amazu bubakiwe ataruzura.