Abatarumvaga impamvu babuzwa gukorera mu gishanga cy’Urugezi ubu bamaze kubona inyungu zabyo

Abaturiye igishanga cy’Urugezi baratangaza ko bagenda basobanukirwa ko ingamba zashyizweho kugira ngo kibungabungwe, zitari mu nyungu zabo gusa ahubwo no mu z’Abaturarwanda muri rusange.

Kubungabunga igishanga cy'Urugezi byongereye ingano y'amazi gitanga
Kubungabunga igishanga cy’Urugezi byongereye ingano y’amazi gitanga

Igishanga cy’Urugezi kiri ku buso bwa Ha 124. Mu myaka yashize abagituriye bari baracyigabije mu bikorwa by’ubuhinzi, abandi bagihindura inzuri n’inzira nyabagendwa ku bajyaga bacyambuka bakoresheje inzira z’amaguru n’iz’amazi.

Aho bimariye kugaragara ko ingano y’amazi yagiturukagamo yagabanutse, hafashwe icyemezo cy’uko ibikorwa bya muntu muri icyo gishanga bikumirwa.

Munyemana Thacien, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, nawe yemera ko icyo gishanga bacyangirizaga.

Agira ati “Igishanga cy’Urugezi twari twaracyigaruriye, bamwe tugihingamo imyaka, hakaba n’aho twari twaragiye duca inzira zitandukanye zavaga hamwe zijya ahandi. Aborozi bari barakiyobotse bamwe bacyahiramo ubwatsi abandi baragishyizemo inzuri z’inka n’ibindi. Aho ubuyobozi bwacu butubwiriye ko ibi bikorwa byose bifite uruhare mu kucyangiza ndetse n’icyemezo cyo kuduhagarika kubikoreramo twabanje kubifata nk’aho ari ukutwica bucece, badakoresheje izindi ntwaro cyangwa ubundi buryo”.

Ati: “Nawe wibaze umuntu wahingagamo agasarura imyaka itunga umuryango we ukuntu yibazaga uko ari bubeho, abaragiragamo amatungo icyagomba kuyatunga. Ibyo byose ntitwiyumvishaga ko byaba ibintu byoroshye kubwira umuntu ko nabihagarika ari byo bimufitiye akamaro kisumbuyeho. Ubu rero tugenda dusobanukirwa ko bwari uburyo bwo kugira ngo ibyo bikorwa bidakomeza kuba intandaro yo kubangamira ubuzima bwaba ubw’abagituriye n’abandi”.

Mbere abaturage bakinyuragamo, abandi kakagihingamo ndetse bakakiragiramo amatungo bikacyangiza
Mbere abaturage bakinyuragamo, abandi kakagihingamo ndetse bakakiragiramo amatungo bikacyangiza

Igishanga cy’Urugezi gihuriweho n’imirenge 10 yo mu Karere ka Burera na Gicumbi, kikaba ari cyo soko y’amazi akoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu ngomero za Ntaruka, Mukungwa na Rusumo zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munyaneza Joseph, avuga ko kuva hafashwe ingamba zo kubungabunga icyo gishanga, ubu hari abafatanyabikorwa batanu bakorana umunsi ku munsi mu bikorwa byo kukibungabunga.

Ati: “Abo bafatanyabikorwa barimo ababungabunga iki gihanga bahatera ibiti no gukurikirana ko bikura neza, hari abandi bororeyemo imisambi no kubungabunga izindi nyoni zibamo. Hari urubyiruko rukoramo umunsi ku wundi mu buryo bwo kuhahoza ijisho no kuhacungira umutekano”.

Arongera ati “Ikindi ni uko nk’ahantu abaturage bari barahinduye akajagari k’inzira nyabagendwa nyinshi zikuweho hasigara inzira nke nabwo z’amazi zambukanya, kugira ngo byorohereze abo bisaba ko bagera iwabo babanje kuhambuka. Ubu buryo bwose bwatanze umusaruro kuko nk’ingano y’amazi yari yaragabanutse bikagira ingaruka ku ngomero zitanga amashanyarazi, yiyongereye ibibazo byatezaga biragabanuka”.

Uwo muyobozi avuga ko n’ubwo izi ngamba zose zashyizweho bitabuza ko hari abaca ubuyobozi mu rihumye bakanyuranya n’izo ngamba, gusa ngo iyo bafashwe barabiryozwa.

Ntaruka ni rumwe mu ngomero zikoresha amazi y'ikiyaga cya Burera aba yakomotse mu gishanga cy'Urugezi
Ntaruka ni rumwe mu ngomero zikoresha amazi y’ikiyaga cya Burera aba yakomotse mu gishanga cy’Urugezi

Asaba Abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kukibungabunga, kuko bidakozwe byagira ingaruka ku banyarwanda benshi.

Yagize ati: “Iki gishanga ni umutungo kamere uri iwacu ufatiye abantu runini, ibi byonyine bikwiye kubatera ishema bikanabaha imbaraga zo kukibungabunga no kurinda umuntu wese washaka kucyangiza. Ibi tubivuga kenshi kandi bagenda babyumva n’ubwo hatabura ababirengaho. Twifuza ko babigira ibyabo kuko bitabaye ibyo twazisanga duhora mu maganya aterwa n’ingaruka zikomoka ku kuba kitabungabunzwe uko bikwiye”.

Munyaneza anavuga ko hari gahunda Akarere kamaze kunoza yo kubaka ikiraro kinini kijyanye n’igihe, kizaturuka mu murenge wa Rwerere cyambukiranye iki gishanga kigere mu murenge wa Kivuye.

Ni igikorwa bifuza ko bitazarenga umwaka wa 2024 icyo kiraro cyaba cyuzuye, aho bateganya ko uwo mushinga bazawufatanya n’Abashoramari bo mu bihugu by’Ubushinwa na Korea. Ni mu rwego rwo kurushaho kongerera icyo gishanga agaciro, kuko uretse kuba ari isoko y’amazi abyazwa ingufu z’amashanyarazi, ari n’icyanya cy’ibyiza nyaburanga nk’inyoni n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo benshi.

Igishanga cy'Urugezi kibamo ibyiza nyaburanga
Igishanga cy’Urugezi kibamo ibyiza nyaburanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka