Akarere ka Burera gakomeje gushinga amakipe kubaka n’ibikorwa remezo bya Siporo
Mu gihe Akarere ka Burera kahoze mu turere tutigaragaza muri siporo kubera kutagira amakipe mu rwego rwa shampiyona zinyuranye mu gihugu, kuri ubu ako Karere karakataje mu gushinga amakipe anyuranye ari nako kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’amakipe gafite.

Ni Akarere kamaze gushinga amakipe mu mikino inyuranye arimo ay’abafite ubumuga (Sitting Volleyball) ku bagore n’abagabo, ikipe y’amagare yitwa Twin Lakes Cycling Academy, ikipe yo gusiganwa ku maguru n’andi y’umupira w’amaguru ari mu nzira zo gushingwa.
Ni muri gahunda yo gufasha n’Abanyarwanda mu gukora ubukerarugendo hasurwa ibyiza nyaburanga biboneka muri ako Karere birimo ibiyaga by’impanga (Burera na Ruhondo).
Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko Akarere kiteguye gushinga amakipe mu mikino yose ariko ku ikubitiro bakaba barahereye ku makipe y’abafite ubumuga aho bagaragaje ko bafite impano n’ubushobozi bwo guhesha ishema ako Karere bitwara neza mu mikino inyuranye bitabira.

Uwo muyobozi yavuze ko bari mu gikorwa cyo kubaka ibibuga bijyanye n’icyerekezo by’imikino y’abafite ubumuga, aho kimwe kigeze ahashimishije kikaba kimaze gutwara agera kuri miliyoni 12.
Ati “Dufite amakipe abiri y’abantu bafite ubumuga abagabo n’abagore, bamaze kutwereka ubushake n’ubushobozi bwo guhatana mu mikino ikomeye, ubu tukaba turi kububakira ikibuga kigezweho cya tapi kibarinda gukomereka kubera ko baba bakina bicaye aho kiri kubakwa mu Murenge wa Rusarabuye kikaba kimaze gutwara Miliyoni 12.
Arongera ati “Icyo kibuga ntikiruzura kuko hari ibindi bikorwa remezo dushaka kongeraho birimo ahazajya hicara abafana, urwambariro rw’abakinnyi, ubwiherero bw’abafite ubumuga n’ibindi”.

Uwo muyobozi kandi avuga ko nubwo batekereza no gushinga ikipe yaserukira Akarere muri Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru, ngo aho babanje gushyira imbaraga ni ku bafite ubumuga mu rwego rwo kubateza imbere mu gihe bamaze kugaragaza ko bashoboye kandi babikunze.
Andi makipe Akarere gashyizemo imbaraga, harimo iyo gusiganwa ku magare no kwiruka n’amaguru nk’uko Uwanyirigira uyobora Burera akomeza abivuga.
Ati “Turateganya kuzashinga ikipe ikina Shampiyona y’umupira w’amaguru ariko aho dushyize imbaraga ni ku bafite ubumuga, abiruka ku maguru n’ikipe y’amagare yo urayizi twamaze kuyishinga kubera ko twabonaga ko muri aka karere harimo abana benshi bafite impano, kandi turashaka ko igera ku rwego rwo kwitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda), ariko dufite intego ko n’ikipe y’Akarere mu mupira w’amaguru izagerwaho”.
Uretse icyo kibuga cy’abafite ubumuga kandi, Akarere ka Burera kari kubaka n’ikindi kibuga cy’umupira w’amaguru mu Murenge wa Ruhunde gifite ubushobozi bwo kwakira n’indi mikino irimo Volleyball na Basketball.

Mu irushanwa ry’amagare ryiswe Rwanda Epic riherutse kubera mu turere tw’imisozi miremire, ikipe y’amagare y’Akarere ka Burera yararyitabiriye aho yatwaye umwanya wa gatatu mu makipe yari yitabiriye iryo rushanwa, iyo kipe ikaba itegurwa ngo izitabire Tour du Rwanda.
Abashoramari baturutse mu mahanga kandi bakomeje gusura ako karere, bareba uburyo bahubaka ibikorwa remezo binyuranye bijyanye na Siporo.
Ku ikubitiro, umushoramari wo mu gihugu cya Israel witwa Miss Tony, mu ruzinduko yagiriye muri ako karere ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju, ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi mu mwaka ushize wa 2020, yavuze ko yiteguye kubaka ishuri rya Siporo mu Murenge wa Kagogo.



Ohereza igitekerezo
|
Ndi umurezi mukarere ka burera,natangiye akazi 01/12/2020.hari nabatangiye akazi nyumayange mukwa 01,02.abo twinjiririye rimwe mukazi bomutundi turere bamaze kubona ibirarane by’imishaharayabo.burera twarategereje amasoyaheze mukirere
nibyiza cyane nimugire nutundi turere tubigire natwe tugaragaze imgano zacu nkabafite ubumuga