Dore bimwe mu bimera byirukana mu nzu imibu itera malaria

Ubushakashatsi bwakozwe buhuriweho n’ibigo byinshi mpuzamahanga bwerekana ko udukoko dutera malaria twatangiye kwigaranzura umuti wa ‘coartem’ ukunze gukoreshwa mu kuyivura, ikaba yibasira cyane ibihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nk’uko tubikesha BBC.

Indabo za Geranium zitewe ahegereye amadiriya zirukana imibu
Indabo za Geranium zitewe ahegereye amadiriya zirukana imibu

Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ‘Nature Medicine’, bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka i Kigali, Ruhuha mu Bugesera, Bugarama muri Rusizi, Kibirizi muri Gisagara na Rukara mu karere ka Kayonza.

Abashakashatsi bo mu bigo Institut Pasteur bafatanyije, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), OMS, Cochin Hospital na Kaminuza ya Columbia muuri Leta Zunze Ubumwe za America, bapimye amaraso y’abarwayi bo muri utwo duce. Barebaga niba umuti wa Coartem, ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine, ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, yabwiye BBC ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritanze amabwiriza mashya.

Abo bashakashatsi basanze utwo dukoko turwanya uwo muti mu barwayi 19 kuri 257, cyangwa 7.4% muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi byakorewemo ubwo bushakashatsi.

Dr Mbituyumuremyi ati "Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem, umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa ’resistance’ kuri wo".

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya k’utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

Arongera ati: "Ibyo bivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho".

Ubwo umuti wa mbere wa malaria witwa ‘Chloroquine’ wakorwaga, ngo abashakashatsi batekerezaga ko malaria izahita icika mu gihe cy’imyaka itari myinshi. Ariko kuva mu myaka ya 1950, udukoko dutera malaria twagiye twihinduranya turwanya imiti itwica.

Mu 2008, ni bwo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, byagaragaye bwa mbere ko utwo dukoko twatangiye kurwanya uburyo bugezweho bwo kuvura malaria.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k’uwo muti kikiri hasi ariko ibyo ngo ni ukuburira gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba. Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ucyemewe na OMS.

Ati: "Gusa ibi ni nk’impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura”.

Yongeraho ko nubwo imibare igabanuka, ariko iyo harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria ikiri ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Imibare ya RBC igaragaza uko Malaria ihagaze mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2018 – 2019, abayirwaye bageraga kuri miliyoni 3.9, naho abo yishe bakaba 270. Mu mwaka wa 2019-2020, abayirwaye bari miliyoni 2.5 ikaba yarishe abantu 180.

Urebye iyo mibare, ubona ko abafatwa na malaria kimwe n’abo ihitana bagabanuka, ariko iracyahari kandi inzego z’ubuzima zivuga ko umubu urumana nijoro uri mu bitera malaria.

Ibimera byirukana imibu mu nzu nijoro.

Ku rubuga https://www.maisonapart.com,bavuga handitse ko impumuro y’ibimera bimwe na bimwe yirukana imibu, kubera iyo mpamvu ngo gutera ibyo bimera mu rugo ni ukwirukana imibu ku buryo burambye.

Muri ibyo bimera birwanya imibu harimo ikitwa mucyacyayi, iyo ngo umuntu ashobora kuyitera mu rugo rwe hafi y’amadirishya aho bishoboka, yirukana imibu.

Mucyayicyayi na yo iri byirukana imibu
Mucyayicyayi na yo iri byirukana imibu

Hari kandi indabo zitwa ‘géranium’ nazo ziboneka mu ngo nyinshi, ariko ngo impumuro yazo yirukana imibu, u buryo ngo byaba byiza umuntu aziteye hafi y’amadirishya.

Hari kandi ikimera kitwa ‘basilic’ gihumura neza ubundi abantu bakunda gushyira kuri za ‘salades’, impumuro yacyo yirukana imibu. Uwashaka yagitera mu ‘ivase’, akayitereka hafi y’amadirishya cyangwa se hafi y’aho abantu bakunda gutaramira hanze.

Ibibabi by’urunyanya bihumura nabi ku buryo umuntu abiciye yumva impumuro yabyo imubangamiye. uko ni nako bigenda ku mibu, uteye inyanya nkeya mu rugo, bifasha mu kurwanya imibu.

Tungurusumu ndetse n’ibitunguru, nabyo bigira impumuro ikomeye yirukana udukoko dutandukanye harimo n’imibu.

Impumuro ya tungurusumu ngo yirukana imibu
Impumuro ya tungurusumu ngo yirukana imibu

Ikindi kimera kirwanya imibu, ni ikitwa ‘menthe’ kizwi nacyo mu Rwanda, kuko hari abakunda kukinywa nk’icyayi, impumuro yacyo yirukana imibu ariko no kuvuguta ibibabi byayo ukabisiga aho umubu wakurumye ngo bihita bivanaho ububabare.

Menthe
Menthe

Hari kandi ikimera kitwa ‘lavande’ nacyo ni ururabo batera nk’umutako, ariko impumuro yarwo yirukana imibu.

Lavande
Lavande

Ku rubuga https://www.lemonde.fr, bavuga ko gufata amavuta y’inturusu avanze n’indimu nabyo byirukana imibu.

Ku rubuga www.lindependant.fr bavuga ko gufata ikawa ukayishyira mu gikombe cy’icyuma kirimo ubusa, nyuma ukayirasiraho umwambi w’ikibiriti, uko igenda icumba umwotsi ngo byirukana imibu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka