Covid-19 yadindije imishinga y’Ikigo cya “Rwanda Coding Academy”

Ikigo cyigisha porogaramu zitandukanye zo muri mudasobwa ‘Rwanda Coding academy’ gitangaza ko cyahuye n’imbogamizi zatewe na Covid-19, zidindiza imishinga yacyo.

Hari imishinga y'iki Kigo yadindiye kubera Covid-19
Hari imishinga y’iki Kigo yadindiye kubera Covid-19

Mu mishinga yadindijwe n’icyo cyorezo, harimo uwo kwagura icyo kigo no kucyongerera ubushobozi.

Kucyagura bivuze kubaka ibyumba 16 bikorerwamo igerageza rijyanye na porogaramu za mudasobwa (coding laboratories) bifite agaciro ka miliyoni 6.5 z’Amadolari ya America.

Izo laboratwari zagombaga gutangira kubakwa mu mwaka ushize wa 2020, aho mu kigo cya ‘Rwanda Coding Academy’ giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba , ariko kubera icyorezo cya Covid-19 n’ubu ntiziratangira kubakwa.

Ni Laboratwari 16 zizukwa ku bufatanye n’IKigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), nk’uko bitangazwa na Niyigena Papius, ushinzwe iterambere ry’imishinga muri Rwanda Coding Academy.

Aganira na Kigali Today Niyigena yagize ati “Abanyeshuri bafite ubuzima bwiza kandi bariga neza, ariko covid-19 yadindije imwe mu mishinga yari yitezweho kuzamura ibijyanye na ‘coding’, harimo kubaka laboratwari 16 za zizubakwa ku bufatanye na ‘KOICA”.

Yongeraho ati “Ndatekereza ko uwo uzaba ari umushinga munini mu bijyanye na porogaramu zo muri mudasobwa. Izo laboratwari zizajya zifasha abanyeshuri gukora imishinga itandukanye, nko kuburira ba nyirurugo, bakamenya uko abashyitsi babagendereye bameze, ibyo bigakorwa hifashishijwe Internet n’ibindi.”

Ikigo cya ‘Rwanda coding academy’ cyatangiye muri 2019, gitangirana abanyeshuri 60 harimo abakobwa 30 n’abahungu 30. Icyo kigo cyakiriye abanyeshuri bari barangije icyiciro rusange cy’amashuri (tronc-commun), bakaba baratsinze neza Imibare, Ubugenge n’Icyongereza.

Nk’uko Niyigena abivuga, biteganyijwe ko abo banyeshuri bose uko ari 60, umwaka utaha mbere y’uko basoza amasomo yabo kuko azamara imyaka itatu, bazabanza kujya muri Korea y’Epfo, mu rugendo rujyanye no kwimenyereza ibyo biga (internship studies).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka