Abahinzi bagiye gufashwa kubika umusaruro wangirikaga

Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.

Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse
Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse

Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.

Yatanze urugero rw’ibirayi, aho ngo bishobora kubikwa bikamara umwaka wose bitarangirika, ndetse ko inyanya na zo ngo zishobora kubikwa mu gihe kirenga amezi atandatu.

Dr Mujawamariya avuga ko ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na Kaminuza y’u Rwanda, bazatangira gutegura neza inzu y’ububiko bw’umusaruro w’ubuhinzi mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro, ndetse batangire no gushyiramo imashini zikonjesha.

Dr Mujawamariya avuga ko iyo hataza icyorezo cya Covid-19 uyu mushinga uba ugeze kure ushyirwa mu bikorwa, kuko ngo hari n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo gufasha muri iyo gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose.

Agira ati "Bizahindura imibereho y’abaturage, muri uyu mwaka wa 2021 ntabwo navuga ngo ubwo buryo buzaba bwatangiye gukora, ariko nibura tuzaba twatangiye gusana inzu ya Kaminuza ihari ndetse no gushyiramo ibyo bikoresho bikenerwa mu gukonjesha".

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko bashaka kujyana n’abahinzi kugira ngo igihe bejeje bajye bahita babika umusaruro utarangirika, mu rwego rwo kuwuteganyiriza gukoreshwa mu gihe kitari ku mwero wawo.

Dr Mujawamariya yakomeje agira ati "Ngira ngo mujya mubona ukuntu inyanya zangirika iyo twejeje nyinshi, intoryi n’izindi mboga, ariko dufatanyije tuzabereka uburyo bashobora kubika umusaruro, ni umushinga w’icyitegererezo uzabimburira ahandi haboneka umusaruro mwinshi mu gihugu".

Avuga ko atahita amenya ingano y’amafaranga azakoreshwa mu kugura imashini no gusana icyumba kinini gikonjesha ibiribwa byajyaga byangirikira mu masoko no mu mirima.

Ku rundi ruhande abahinzi n’abacuruzi b’ibiribwa bitabikika (ahanini biba ari ibinyabijumba, imbuto n’imboga) bakomeje gutaka igihombo baterwa n’uko batajya bacuruza uwo musaruro ngo uhite urangira, ahubwo ngo umwinshi barawumena.

Uwitwa Kazimodo Cansilde uhagarariye Ihuriro ry’Abahinzi b’imboga, indabo n’imbuto mu Rwanda, tuganira yavuze ko bakeneye gufashwa kubona uburyo bwo kubika no gutunganya umusaruro w’ibiribwa byabuze abaguzi.

Yagize ati "Hari igihe nagize igihombo cya toni ebyiri z’inyanya zabuze abaguzi zirabora. Nyamara hari uburyo wakumisha inyanya, ibitunguru n’ibindi ukabika ifu yabyo".

Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura WASAC giherutse gutangariza Kigali today ko ku kimoteri cy’i Nduba hamenwa toni z’imyanda irenga toni 500 buri munsi.

Muri iyo myanda haba harimo toni zirenga 200 z’ibiribwa byasigaye bidakoreshejwe buri munsi nk’uko twakomeje tubisobanurirwa n’Umuyobozi wa kimwe mu bigo bitwara ibishingwe, Buregeya Paulin uyobora icyitwa COOPED.

Impamvu umushinga wo kubika umusaruro w’ubuhinzi uri mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ibidukikije, ni uko hazakoreshwa imashini ziri muri gahunda y’isi yo gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka itera gushyuha kw’isi, igatuma habaho imihindagurikire y’ibihe, hakabaho imyuzure cyangwa amapfa.

Izo mashini ntabwo zohereza mu kirere imyuka ihumanya yitwa hydroflurocarbons (HFCs), akenshi zikaba ari impano ibihugu bikungahaye mu by’inganda bitanga ku bikiri mu nzira y’amajyambere, mu rwego rwo kubifasha kubahiriza Amasezerano ya Kigali yo kwirinda kwangiza ikirere cy’isi.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aherutse gusaba abakozi bo mu biro bye gutegura umushinga wazashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo USA na yo itangire gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka