AS Kigali yitegura umukino wa CS Sfaxien yasuwe na Minisiteri ya Siporo (AMAFOTO)
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na CS Sfaxien, yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro aho yasuwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Kuri uyu wa Mbere tariki 01/01/2021, ikipe ya AS Kigali yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho ikomeje kwitegura umukino uzayihuza na CS Sfaxien, aho umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki 14/02/2021.
Muri iyi myitozo, ikipe ya AS Kigali ikaba yasuwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, ndetse n’abayobozi b’ikipe ya AS Kigali



Ikipe ya AS Kigali na CS Sfaxien bazakina umukino ubanza tariki 14/02 muri Tunisia, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21/02, ikipe izasezerera indi ikazahita ibona itike yo mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Andi mafoto yaranze imyitozo ya AS Kigali








National Football League
Ohereza igitekerezo
|