Bugesera: Umuryango GAERG woroje abacitse ku icumu bageze mu zabukuru

Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, woroje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho wabahaye inkoko mu rwego rwo kugira ngo bashobore kuzamura imibereho myiza binyuze mu bworozi bw’ayo matungo magufi.

Umushinga wo koroza abo babyeyi bageze mu zabukuru, uje ari igice cya kabiri cy’umushinga wo gushyiraho ikigo cyitwa ‘Aheza Healing Center’ na wo wa GAERG. Ikigo ‘Aheza Healing Center’ cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ihungabana ndetse no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ku Banyarwanda batandukanye, ariko cyane cyane ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ari bo bagerwaho n’ibyo bibazo cyane bitewe n’ibyo banyuzemo.

Uko kurwanya ihungabana ndetse no kwita ku buzima bwo mu mutwe bikorwa binyuze mu mahugurwa y’isanamitima, aho abo babyeyi bahurizwa hamwe mu matsinda, bagahugurwa n’abantu babyigiye, bakabafasha gusohoka mu bwigunge, bakaganira, bagasabana, bagakora imyitozo ngororamubiri ijyanye n’uko intege zabo zingana, aho bakunze gukora iyitwa ‘yoga’ kandi ikabashimisha cyane.

Kubera ko igice cy’amahugurwa ku isanamitima cyari cyarangiye, hahise hakurikiraho igice cyo kubaka icyizere muri abo bahuguwe, aho akaba ari ho umushinga wo kubaha ayo matungo magufi waturutse nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bwa GAERG.

Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre
Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre

Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko ubworozi bw’inkoko butatoranyijwe na GAERG, ahubwo ngo ni abo babyeyi babuhisemo, bavuga ko bakurikije intege nkeya zabo zijyana n’izabukuru, ari bwo bworozi bashobora kuko budasaba ibintu byinshi ugereranyije n’andi matungo, kandi bashyigikira imvugo y’uko ngo n’inkoko “Na zo zikamwa”.

Nkuranga yashimiye abafatanyabikorwa ba GAERG muri uwo mushinga, ahereye kuri Leta y’u Rwanda n’abandi batandukanye, kuko babafasha kuzuza inshingano bafite zo kwita kuri abo babyeyi bageze mu zabukuru nk’uko na bo babitayeho bakabarera bakiri bato. Inkoko zatanzwe muri rusange ni 950, harimo 660 zahawe imiryango 66 yibumbiye mu matsinda ane(4) mu Murenge wa Ntarama, kuko buri muryango ugenerwa inkoko 10, izindi zikaba zigenewe ababyeyi nk’abo bari mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ndashimira abafatanyabikorwa badufashije muri uyu mushinga mpereye kuri Leta y’u Rwanda iduha urubuga dukoreramo, kuba dufite umutekano…,nkashimira n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ndashimira kandi n’abanyamuryango ba GAERG bose bashyigikiye iki gikorwa kugira ngo dushobore kwita kuri aba babyeyi bacu…”.

Nkuranga yashimiye abo babyeyi bashoboye gukurikirana amahugurwa y’isanamitima, bakanahitamo ubworozi bw’inkoko mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza, abizeza ko bazakomeza kubafasha kuzikurikirana. Yavuze ko icyifuzo ari ukuzageza ubwo bworozi ku bacitse ku icumu bageze mu zabukuru mu gihugu hose, uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Abakurikiranye izo nkoko aho zabanje kororerwa mu gihe cy’amezi hafi atatu mbere y’uko zihabwa abo babyeyi, babijeje ko ari inkoko z’imberabyombi zitagoye cyane korora kuko zitorera bisanzwe nk’inkoko z’inyarwanda.

Basobanuriwe uko izo nkoko zitabwaho
Basobanuriwe uko izo nkoko zitabwaho

Bamwe mu bahawe ayo matungo, bashimiye abagize Umuryango GAERG, bavuga ko uretse kuba baboroje, hari n’ibindi bikorwa byiza bajya bababonamo, kuko ngo hari n’ubwo baza kubasura no kwishimana na bo, ibyo bikabazamurira icyizere dore ko abenshi muri bo batagifite abana babo.

Murorunkwere Agnes ni umwe mu babyeyi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, na we akaba yahawe inkoko zo korora mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’umuryango we.

Yagize ati “Turashima abana bacu ba GAERG, baje badusanga twaraheze mu bwigunge, baje badufasha kujya duhurira hamwe tukaganira…,baraje bati, nimuhumure turi kumwe, tuzabasindagiza. Batwigishije kumenya ko iyo umuntu arangije amahugurwa y’isanamitima hakurikiraho kubaka icyizere. Aya matungo twahawe azadufasha kwiyubaka no kubaho neza. Nizera ko tugiye gusaza neza. Turanezerewe, dushimira na Madamu Jeannette Kagame uhora adutekerezaho”.

Perezida wa GAERG yari kumwe n'umwe mu babyeyi borojwe inkoko
Perezida wa GAERG yari kumwe n’umwe mu babyeyi borojwe inkoko
Abanyamuryango ba GAERG batanze amatungo magufi binyuze mu mushinga wabo bise 'Nyunganira Poultry Farming Project'
Abanyamuryango ba GAERG batanze amatungo magufi binyuze mu mushinga wabo bise ’Nyunganira Poultry Farming Project’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka