Hari abatishimiye gusabwa inkunga yo gushyigikira Yubile ya Musenyeri Rukamba

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika ndetse n’ibigo bifitanye amasezerano y’imikoranire na Kiliziya Gatolika bagize icyo bavuga ku nkunga y’amafaranga basabwe yo kwizihiza Yubile ya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare Philippe Rukamba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022.

Ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25, Musenyeri Filipo Rukamba amaze abaye umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare byabaye kuri uyu wa Gatandatu (Ifoto: Nkurunziza Faustin)
Ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 25, Musenyeri Filipo Rukamba amaze abaye umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare byabaye kuri uyu wa Gatandatu (Ifoto: Nkurunziza Faustin)

Umwe mu bayobozi waganiriye na Kigali Today mu minsi ishize utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko babonye ibaruwa ibasaba gutanga inkunga y’amafaranga kuva ku bihumbi 30 kugera ku bihumbi 70 bitewe n’ubushobozi bw’ishuri.

Ati “Ibaruwa yaje idutegeka kuva ku ishuri ry’incuke kugera ku mashuri abanyeshuri biga bacumbikiwe ndetse banagena amafaranga buri shuri rizatanga, nyuma bongeraho n’intwererano ya buri muyobozi, ibintu twebwe tubona ko byaduteza ibyago kuko bitemewe gukora mu mafaranga ya Leta igenera ishuri kugira ngo akore ibikorwa bigendanye n’uburezi gusa”.

Padiri Kayumba Maurice ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Butare yavuze ko ibyo byemezo by’uko amashuri agomba gutanga inkunga yo kwizihiza Yubile ya Musenyeri Philippe Rukamba byemejwe na Komite y’abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite aho bihurira na Kiliziya Gatolika.

Ati “Twemeje ko amashuri y’incuke n’abanza azatanga umusanzu ungana n’ibihumbi mirongo itatu (30000Frw), ibigo byigisha abana bataha mu ngo basabwaga gutanga amafaranga ibihumbi mirongo itanu (5,0000 Frw), ibigo byigisha bicumbikira abana ku ishuri byasabwe amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw)”.

Padiri Kayumba avuga ko kwaka inkunga abayobozi ari ikintu gisanzwe kuko ibi birori bya Musenyeri ari kimwe mu bikorwa amashuri yagombye gushyigikira kugira ngo bigende neza.

Padiri Kayumba avuga ko kuba abarezi basabwa iyi nkunga abifata nko kuba batanga nk’inkunga yo kwizihiza umunsi w’uburezi gatolika kuko byose biba ari iminsi mikuru.

Umugenzuzi w’Imari mu Karere ka Huye, Ngando Zache Mutabazi, avuga ko bitemewe gukora mu mafaranga ya Leta ngo ujye gutwerera mu birori.

Ati “Ntibyemewe gutwerera mu mafaranga Leta iba yageneye ikigo cy’amashuri kugira ngo kibashe gukora imirimo y’ishuri, nyuma ngo uyakoremo kuko uri umuyobozi ngo ugiye gutwerera”.

Uyu muyobozi avuga ko amafaranga Leta itanga ari ayo gusana, kugura ibikoresho byifashishwa mu kwigisha, no gukora ibikorwa bitandukanye birebana n’ishuri gusa. Iyo umuyobozi cyangwa umucungamutungo abirenzeho akayajyana mu bindi, abihanirwa n’amategeko.

Iyi ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye ibyo bigo na byo bihitamo kuyaka ababyeyi, n’ubwo bamwe mu babyeyi bagaragaje ko ari ukubagora, dore ko yaje yiyongera ku yo basabwa y’ishuri na yo ataboroheye kuyabona muri iyi minsi ubukungu kuri bamwe butifashe neza.

Inkuru bijyanye:

Musenyeri Filipo Rukamba yizihije Yubile y’imyaka 25

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje Kandi biteye isoni kubona umudirecteur ababwiea ko yatswe amafaranga ku ngufi, igitekerezo cyavuye mu bayobozi b’amashuri ubwabo, nonese ninde murino udafite rubrics muri Sdms ijyanye n’iminsi mikuru? Ubuse ari Umuryango uyabasabye ntibayabona? None gushyigikira umwepiskopi nyirikigo, nibyo biteje ikibazo?

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka