Abarenga 100 bamaze guhungira mu Rwanda bava muri Congo
Impunzi z’abanyecongo zirenga 100 zimaze kugera mu Rwanda zihunga imirwano ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC.
- Bamwe mu banyecongo bahungiye mu Rwanda
Ni imirwano irimo kubera mu gace ka Kibumba, Ruhunda na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
- Ikibaya cya Ruhunda muri Congo ahabera imirwano
Kuva tariki ya 13 Ugushyingo imirwano irakomeje muri Kibumba ndetse abaturage benshi bavuye mu byabo berekeza mu mujyi wa Goma, mu gihe abaturiye umupaka w’u Rwanda bageze mu Rwanda.
- Bamwe bahunganye mu Rwanda n’amatungo yabo
Tariki 13 Ugushyingo impunzi 89 zakiriwe n’abanyarwanda batuye mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi. Uyu munsi imirwaho yongeye kuba ku musozi wa Bizuru muri Kibumba yatumye izindi mpunzi 20 zihungira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Gasizi zikaba zakiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi n’uwa Busasamana.
- Impunzi zambutse umupaka zageze mu Rwanda zikoreye
Mu murenge wa Busasamana niho harimo gutegurwa inkambi igomba guhurizwamo impunzi z’abanyecongo zizahungira mu Rwanda, ndetse inzego zitandukanye zikaba zatangiye gutekereza uburyo haramutse hari izindi mpunzi zahungira mu Rwanda, zakwakira.
Imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ikomereje muri Kibumba, Buhumba na Ruhunda aho Leta ya Congo yohereje ingabo nyinshi guhashya M23.
Umutwe wa M23 ushinja Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amaseserano yashyizweho umukono muri 2020, arimo kugarura umutekano no kwambura intwaro imitwe yitwaza intwaro, gushyira mu gisirikare abarwanyi ba M23 no gucyura impunzi z’abavuga ikinyarwanda bamaze imyaka irenga 25 mu buhungiro mu bihugu bitandukanye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KABAYE! NDUMVA MURI ZAYIRE BITOROSHYE ! N,IBINTU BAMAZE IMISI BAKORERA ABANYARWANDA KOKO BARUHUNGIYEMO? NIBABONEKO URWANDA RUFITE UBUDASA ,UBUMUNTU N,INDANGAGACIRO. NAHO BO ,NIBARASANE BAFITE UMWANYA.