Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ibyashingiweho mu guhindura amasaha y’amasomo

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yagarutse ku byashingiweho hafatwa icyemezo cyo guhindura amasaha abanyeshuri batangiriragaho, bakanasoza amasomo, avuga ko hagendewe ku bushakashatsi bwakoze, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse tariki 11 Ugushyingo 2022, rivuga ko mu mashuri amasomo azajya atangira saa mbili n’igice za mugitondo ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe, bukagaragaraza ko iki cyemezo kizagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Mu busanzwe amasomo abana bayatangiraga saa moya za mugitondo. Kuba bazajya batangira saa mbili n’igice, bivuze ko havuyeho isaha n’igice. Ibi bizafasha abana n’ababyeyi kuzamura ireme ry’imyigire. Ibi byanagaragajwe n’ubushakashatsi twakoreye mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu bihugu bya EAC, tuza gusanga ari twe twatangiraga amasomo hakiri kare".

Ati: "Turebye nka Uganda na Tanzaniya, ho batangira saa mbili bagasoza saa kumi; muri Kenya ndumva ariho bagezaga saa kumi n’igice. Mu gukora ubwo bushakashatsi twanarenze imbibi, tugera no ku mugabane wa Aziya, nk’ahantu bimenyerewe ko bateye imbere mu burezi, tuza gusanga na ho bakora amasaha make. Isesengura rigaragaza ko abana batangira amasomo atari kare cyane mu gitondo, hari ikintu gifatika cyiyongeraho mu bijyanye n’ubumenyi bwabo mu ishuri".

Minisitiri Dr Uwamariya yanashimangiye ko isaha n’igice yiyongereye ku gihe abana batangiriragaho amasomo, bizabarinda kurwaragurika kwa hato na hato, kwajyaga kubaho bitewe no kuzinduka cyane.

Yagize ati: “Buriya hari amasaha agenwe abana bagomba gusinzira, aho nibura ku bari munsi y’imyaka 12, baba bagomba gusinzira amasaha ari hagati y’icyenda (9) na 11, abangavu n’ingimbi na bo bagasinzira hagati y’amasaha 8 na 10. Iyo warebaga rero igihe batangiriragaho amasomo saa moya, ndetse n’igihe batahiraga, n’amasaha umunani ubwayo ntibayagezagaho. Ibyo na byo bikagira ingaruka mu myigire yabo mu ishuri”.

Yongeyeho ati “Abana bahoraga barwaye kubera uko kuzinduka igicuku, hakabaho no kuburana n’ababyeyi babo, abandi bakabatwara jugujugu, cyangwa se bakabaha imodoka zibajyana ku mashuri muri icyo gicuku. Gufata iki cyemezo rero, biraha n’ababyeyi umwanya wo kwita ku bana ndetse no kubageza ku mashuri bitabagoye”.

Dr Uwamariya yakomeje ashimangira ko imitsindire y’umwana igira aho ihurira n’amasaha abyukiraho, agerera mu ishuri n’igihe aryamira. Bityo ngo iki cyemezo ntawe gikwiye gutera impungenge.

Hari ababyeyi bagaragaje impungenge kuri iki cyemezo

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze baganjriye na Kigali Today, bakiriye izi mpinduka mu buryo butandukanye aho bamwe bazishimiye, abandi zikabatera impungenge.

Uwitwa Niyirora Diane yagize ati: “Abana bacu bari baragowe, bagiye kuzagwa mu mayira kubera igicuku bazindukaga bitegura. Bagendaga bahumbaguza, abandi baririra mu mayira, tugasigara dufite n’impungenge z’uko bagerayo, mbese batahaga nimugoroba tukiruhutsa. Njye singiye kukubeshya rwose, hari igihe nahitagamo kumusibya ishuri, kubera gutinya ko yazitura hasi mu nzira. Ubu rero Leta iruhuye abana bacu inadutura umuzigo uremereye w’ubwoba twari tumaze igihe twikoreyeye”.

Undi mubyeyi ubibona ukundi we yagize ati: “Njye ndabona ahubwo abana bacu bagiye kubagira abanebwe. Ubundi ugiye kureba ariya masaha bashyizeho, abana babaga bamaze kwiga nk’isomo rimwe cyangwa abiri. Ubu se mwarimu azabasha guhuza ate amasomo n’amasaha bagabanyije gutya, abashe kuyasoza? Njye ndabona ahubwo bizatuma abana bacu babirukankana, babarundaho n’amasomo batabasobanuriye uko bikwiye, basiganwa n’amasaha. Leta nibicunge neza, njye ndabona ireme ry’uburezi ririndimutse, rihirimye mu manga neza neza".

Iyi gahunda izatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023, mu mashuri yose yo mu mijyi no mu cyaro. Minisiteri y’Uburezi ikaba ivuga ko bizanafasha imiryango gukurikirana uburere n’imyitwarire y’abana, cyane cyane ab’ingimbi n’abangavu.

Minisiteri y’Uburezi ikomeza ivuga ko nyuma y’iki cyemezo, hazakurikiraho gusubiramo ingengabihe y’amasomo no kugirana ibiganiro n’izindi nzego zirimo n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, hagamijwe guhuza no kunonosora izi mpinduka.

Reba ibindi muri iri tangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko nkabanyamakuru muzatubarize Minisante izatangira guhembera diporome za A0 ryari

Icyakabiri muganga sacco babeshya ngo
Ifasha abaganga ni ukuvugango niba mfite mo 100000frw bya seving nkaba nshaka INGUZANYO bazampa bwikube kabiri yamafaranga njyejejemo nizigama ubwo bazampa 200000frw iyo si banki nibashaka bazayifunge
Ukurikije igihe imaze namafara leta ya shyizemo
Icya 3 minisante igira inyubako yayo nkizindi minisitiri cyangwa iracyakodeshe urumva amafaranga 198000frw mpembwa ku kwezi nazabona icumbigute???

Elias inyanza yanditse ku itariki ya: 13-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka