Perezida Kagame yanenze umuyobozi witwaza ubudahangarwa agatwara imodoka yasinze

Perezida Paul Kagame yanenze ubudahangarwa buhabwa abayobozi mu gihe bafatiwe mu makosa, atanga urugero kuri umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha ntahanwe.

Ni mu butumwa yatangarije muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku itariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga ibiganiro bimaze iminsi bihuza abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri.

Yavuze ko Unity Club icyo ibereyeho ari ukujya inama, gutoza abantu gukora bazamura ubukungu bw’Igihugu, mu rwego rwo kwirinda imico mibi irenganya Abanyarwanda.

Perezida Kagame yagarutse ku myifatire mibi ikomeje kuranga bamwe mu bayobozi, irimo ruswa, ikimenyane n’ibindi, avuga ko hagomba kubaho uburyo bwo kubagabanya abanyabyaha.

Yagize ati “Twe ntiturema abantu, ariko tugerageza gukora ibishoboka, ibyo abantu bashobora gukora, nta n’ubwo tuzaca burundu n’ibyo twise imico mibi, ariko nibura uragabanya kugira ngo Igihugu kidashyirwa hasi”.

Arongera ati “Bavuga za ruswa, ikimenyane…, ibyo ni bibi, ariko mu bantu ntabwo wabica burundu, gusa uragabanya ugatuma abantu batekereza ngo, ariko ibi ni kirazira, ntabwo ari ibintu byiza, tukagira abantu benshi babyumva batyo”.

Perezida Kagame yagarutse ku mategeko ahana ibyaha, avuga ko ayo mategeko yonyine atari yo yarangiza ibibazo by’abakora ibyaha, avuga ko hakwiye inyigisho abantu bakibutswa, ndetse ingero z’abahanwa zikagaragara, avuga ko ari byo byafasha kugabanya icyo kibazo.

Yavuze kandi ko icyafasha kurusha, ari ugushyira amategeko mu ngiro hatagendewe ku kimenyane n’icyubahiro, avuga ko hari ubwo basanga abana basinze, ariko bakirengagiza gukurikirana ababaha inzoga na ba nyiri utubari bazinywereyemo bitewe n’icyubahiro.

Yagarutse ku myifatire mibi ikomeje kugaragara muri bamwe mu bayobozi bakuru, barimo n’abanyacyubahiro.

Yatanze urugero ku muyobozi umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yasinze, anenga Polisi kudashyira amategeko mu bikorwa ngo ihane uwo muyobozi, ahubwo igahitamo kumurekura yitwaje ko afite ubudahangarwa.

Ni amakuru yamenyeye muri Raporo ya Polisi y’u Rwanda, ati “Hari Raporo naraye nsomye, ariko abapolisi na bo nari mbamereye nabi, nabonye muri iyo Raporo uwo bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu, bamufashe yanyweye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika, kubera inzoga nyinshi”.

Arongera ati “Naje no gusanga bamufashe nk’inshuro eshanu, bamufata imodoka igenda ikubita hirya hino, amahirwe agira ntabwo arica umuntu ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice umuntu.

Noneho ikibazo nagize abapolisi barabitanga muri raporo gusa, kanaka bakamuvuga amazina zinirirwa muvugira aha, iyo bamufashe bamupima izo nzoga bakamurekura”.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyo raporo banditsemo impamvu bamurekuye, ngo ni umuntu ufite Immunity (ubudahangarwa).

Ati “Mbibonye nahamagaye umuyobozi wa Polisi, ese ari hano?, ndamuterefona nti Chief wa Polisi umuntu ufite immunity, ufatwa inshuro eshanu, esheshatu, umunsi yishe umuntu na byo ni immunity?, Chief wa Justice, Immunity ni iki?”.

Minisitiri w’Ubutabera wari muri uwo muhango, yasubije Perezida mu ijwi rito ati “Immunity ni ubudahangarwa”.

Perezida Kagame ati “Ni ubudahangarwa!, ehhh ko ari bishya, n’iyo wasinze ntuhangarwa, iyo wasinze ukica umuntu ntuhangarwa? Kugira ubudahangarwa bivuze iki, biva he bikagarukira he?”

Perezida Kagame yavuze icyo yakora abaye ari umupolisi, mu gihe yaba afashe umuntu nk’uwo ufite ubudahangarwa.

Ati “Namubwiye Chief wa Polisi nti njye ndi umupolisi nkoresheje amategeko ariko nkakoresha n’umutimanama, bibaye inshuro eshanu, esheshatu ndabanza mbwire abayoboye Inteko Ishinga Amategeko, nti uyu muntu imyifatire ye iraza kwica abantu. Icya kabiri nakwambura ‘license’ (uburenganzira) ntitaye ku wo uri we”.

Arongera ati “Icya gatatu nabwira ‘Parlement’ (Inteko Ishinga Amategeko) nti “Mwige kuri uyu muntu, mumenye ibyo akora, ntabwo twakwemera ko aba ikibazo kuri sosiyete muri ubu buryo.

Nasanze rero byose ntacyo bakoze, ahubwo bamuretse aragenda, ndavuga nti ni mwe mujya mu mwanya we nimutareba neza”.

Perezida Kagame yababajwe n’uburyo uwo muyobozi yasuzuguye Polisi ubwo yangaga kwivuga, ni ho yahereye avuga ko atamwihanganira.

Ati “Ni uko amategeko adufasha tukitonda, niba utambwiye uwo uri we ndagupfa agasoni k’iki se, n’ubwo naba nkuzi, ariko wanze kunyibwira nakuzirika nkagushyira ahantu zamara kugushiramo ukambwira uwo uri we”.

Perezida Kagame yagize impungenge ku byo Polisi igiye gukora nyuma y’izo mpanuro.

Ati “Ikibazo kindi cyanyu rero ni iki, ubu Polisi yananiwe gukora ibyo yagombye gukora, ubu bagiye gukora ibyo nababwiye, bakore ibitari byo, nibarangiza bati ni Perezida wadutumye, kandi bakagombye kuba bakora akazi kabo uko bikwiye”.

Yasabye abanyamuryango ba Unity Club kurushaho kongera imbaraga mu kurwanya ingeso mbi n’ibyaha mu bantu, hagamijwe kugira imiryango itekanye idaha intebe ibyaha cyane cyane ruswa mu bayobozi bakomeje kwambura abaturage ibibagenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka